Miss Rwanda i Burayi mu gutoza urubyiruko kwihesha agaciro

Nyampinga w’u Rwanda, Mutesi Jolly yageze ari mu gihugu cy’Ubudage aho agiye gusura uruganda Sebamed rukora imiti ndetse n’amavuta yo kwisiga.

Mutesi Jolly(wa 2 i buryo) na Ambasaderi Cesar Igor(Ubanza i Buryo)

Uru rugendo rwari ruiteganyijwe nka kimwe mu bihembo yemerewe akimara kwambikwa ikamba muri Gashyantare uyu mwaka.

Mutesi azaboneraho kumenyekanisha gahunda ye ya ‘Agaciro kanjye Campaign’ aho akangurira urubyiruko rw’abanyarwanda mu ngeli zose kurushaho gukomera ku ndangagaciro nyarwanda.

Akigera mu Budage, Mutesi yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri kiriya gihugu Cesar Igor, akaba avuga ko yashimishijwe n’uburyo yamwakiriye neza, akumva arisanga.

Miss Mutesi Jolly yerekwa bimwe mu bihangano biri muri Ambasade y'u Rwanda mu Budage

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter Miss Jolly yagize ati, “Nakiriwe neza na Ambasaderi wacu Cesar Igor mu Budage, twagiranye ibiganiro by’ingirakamaro.”

Yungamo ati, “yanyemereye n’ubufatanye mu kurushaho kumenyekanisha gahunda yanjye ya ‘Agaciro kanjye Campaign’ ndetse anyemerera inkunga mu kuzuza inshingano zanjye nka nyampinga muri rusange.”

Uru rugendo azarusozereza mu Bufaransa aho azakomereza ‘Agaciro kanjye Campaign’

Miss Mutesi Jolly ni umwe mu ba nyampinga bagaragaje ibikorwa byinshi kuva iri rushanwa ryatangira kubera mu Rwanda.

Muri ibyo bikorwa harimo gusura urubyiruko rwahoze mu muhanda rwiga imyuga ku kirwa cya i Wawa mu karere ka Nyamasheke, kwishyurira abana batishoboye ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Yambitswe ikamba rya nyampinga ku itariki 27 Gashyantare 2016 asimbura Miss Kundwa Doriane wari Nyampinga wa 2015.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *