Misiri – Umuhanzikazi yafunzwe azira kuvuga ibyo yishakiye ku mazi ya Nil

Umuhanzikazi, Sherine Abdel ari kuririra mu buroko nyuma yo gufungwa azira gukinira ku mazi y’uruzi rwa Nil avuga ko atayanywa kubera ko ari mabi ashobora ndetse ngo kumutera indwara zituruka ku mwanda.

Sherine Abdel wafunzwe azira amazi ya Nil

Uyu muhanzikazi Sherine Abdel ni umwe mu bamamaye cyane mu gihugu cya Misiri akaba anazwi mu marushanwa yitwa The Voice yo gushakisha umunyamuziki ufite impano kurenza abandi ku isi ategurwa n’inzu ikomeye muzitunganya umuziki izwi nka Universal Studios.

Uyu muhanzi yakatiwe gufungwa amezi atandatu nyuma yaho umwe mu bahanzikazi  bakizamuka muri kiriya gihugu cya Misiri witwa Bi Amer ajyaniye ikirego mu rukiko rumwe mu ziherereye i Cairo mu murwa mukuru wa Misiri akamurega kuvuga nabi amazi y ‘uruzi rwa Nil ubwo yarimo amuserereza kuko ngo basanzwe bafitanye ibibazo byo kutumvikana.

Ikigo cy’itangazamakuru gikorera mu Misiri cyitwa Ahram cyatangaje ko uyu Sherine nyuma yo gukatirwa amezi atandatu y’igifungo yanaciwe ihazabu y’amapawundi ya Misiri 5000 ni ukuvuga arengaho gato amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 245.

Mu minsi ishize undi muhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Misiri witwa Laila Amer yafunzwe kubera uko amashusho y’indirimbo yari yakoze yagaragaraga.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *