Ministiri Mushikiwabo yitabiriye umuhango wogushyingura Shimon Peres

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, yitabiriye umuhango wogushyingura Shimon Peres wahoze ari Perezida wa Isiraheli, umuhango wabereye mu murwamukuru w’ikigihugu Yerusalemu.

Minisitiri Mushikiwabo yitabiriye umuhango wo gushyingura Shimoni Peres

Shimon Peres wabaye Perezida wa Isiraheli, yatabarutse ku w’agatatu taliki 28 Nzeri 2016 azize indwara y’ubwonko (Brain stroke) yari amaranye iminsi.

Umuhango wokumuherekeza wanitabiriwe kandi n’abayobozi bakomeye ku isi barimo Perezida wa Amerika Barrack Obama, uw’ u Bufaransa Francois Hollande n’abandi batandukanye. Shimon Peres yashyinguwe mu irimbi rya Leta
Riherereye kumusozi wa Mount Herzli Yerusalemu.

Ni umuhango Waranzwe n’amagambo y’akababaro kenshi n’amarira, aho umuryango we n’inshuti bavuze ibigwi by’uyu mukambwe witabye Imana afite imyaka 93.

Umuhungu wa Nyakwigendera Shimon Peres Yoni Peres yaturitse ararira ubwo havugwaga bimwe mubigwi byase
Nyumagato y’itangazwa ry’urupfu rwa Shimon Peres, Minisitiri Mushikiwabo akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, yatangajeko u Rwanda rubabajwe cyane n’urupfurwa Shimon Peres, kandi rwifatanyije n’abaturage ba Isiraheli.

U Rwanda na Isiraheli bifitanye umubano mwiza washimangiwe n’uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu wasuye u Rwanda muri Nyakanga uyumwaka.

Perezida Obama yagizeati: “Ibikorwa byanyakwigendera akaba n’inshutiyanjye Shimon Peres, byatwigishijeko igihugu cyirwanaho ubwacyo kandi mumbaraga zacyobwite.”

U Rwanda na Isiraheli bifitanye umubano mwiza washimangiwe n’uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebewa Isiraheli, Benjamin Netanyahu wasuye u Rwanda muri Nyakanga uyumwaka.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *