Minisitiri wa Sierra Leone yatunguwe n’iterambere ry’u Rwanda

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’iterambere ry’icyaro muri Sierra Leone Maya Moiwo Kakai, yishimiye cyane intambwe u Rwanda rugezeho rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba abanyarwanda gusigasira iri terambere ritangaza benshi.

Minisitiri Maya (hagati), Guverineri Munyantwali n'abandi bayobozi mu mudugudu wa Munyinya (Foto Muhizi E)

Minisitiri Maya n’itsinda ry’abandi bayobozi barimo n’abayobozi b’uturere two muri Sierra Leone, ku wa Kane bakoreye urugendo shuri mu karere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo.

Basuye ibikorwa by’iterambere bitandukanye birimo umudugudu w’icyitegererezo wa Munyinya mu murenge wa Shyogwe ugizwe n’inzu zubatswe n’amafaranga miliyoni 39 imwe imwe, avuga ko n’ubwo igihugu cye kiyubatse nyuma y’ibibazo by’intambara cyanyuzemo, ariko aho u Rwanda rugeze hatangaje cyane, kandi hakwiye kubera urugero ikindi gihugu cyose cyifuza iterambere ryihuse.

Uwo muyobozi wo muri Sierra Leone yasabye abanyarwanda gukomeza umuvuduko bafite mu iterambere ndetse n’imiyoborere myiza, gusa abibutsa gusigasira ibimaze kugerwaho bikaramba.

Yagize ati «Ndabasaba kubumbatira ibikorwaremezo mwubatse, kugira ngo bidasubira inyuma harimo n’aya macumbi y’abatishoboye Leta irimo kububakira.»
Minisitiri Kakai n’abandi bayobozi bashimiye cyane Leta y’u Rwanda yashoboye gushyiraho gahunda zifasha abaturage kubana neza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko iwabo naho habaye intambara zigasiga imfubyi n’abapfakazi, ariko ngo ntibaragera ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’iterambere abanyarwanda bagezeho.

Mujawimana Concolée, umwe mu batuye muri uyu mudugudu w’icyitegererezo, yagaragaje ko biteguye kubungabunga ibikorwa remezo birimo imihanda n’amazu meza ubuyobozi burimo kububakira, ibi byose kandi bikajyana no guharanira ubumwe bw’abanyarwanda.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwali Alphonse, yavuze ko kuba hari bamwe mu bayobozi bo ku mugabane w’Afurika baza gusura ibikorwa by’iterambere u Rwanda rugezeho ari ikintu gishimishije, yibutsa ko ari umusaruro mwiza w’imbaraga nyinshi zakoreshejwe ngo bigerweho.

Yagize ati « Ibi byerekana ko Abanyafurika bafite imibanire myiza, twese dushyigikire ibikorwa by’amajyambere twubatse.»
Nyuma y’Akarere ka Muhanga, Minisitiri Maya azasura Akarere ka Nyanza.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *