Minisitiri w’u Bwongereza mu Rwanda: Uruzinduko umukire n’umukene bazungukiramo

Minisitiri w’Ubwongereza ushinzwe iterambere ry’ikigega mpuzamahanga y’icyiterambere(DFID) James Wharton yatangiye uruzinduko mu Rwanda, aho ari gusura ibikorwa igihugu cye giteramo inkunga u Rwanda, ari nako areba ibindi byiciro bishobora guterwa inkunga.

Minisitiri James Wharton-Photo DFID

Urugendo rwe rukubiye mu gufasha u Rwanda kureba uburyo rwakomeza gutera imbere rwivana mu bukene, rugahinduka igihugu gifite ubukungu buciriritse, ihuriro ry’ubucuruzi n’ishoramari mu karere k’ibiyaga bigari, ndetse no kureba aho Abongereza bashobora gushora imari.

Niyo mpamvu biteganyijwe ko azagirana ibiganiro n’abayobozi b’u Rwanda, bakaganira ku birebana n’uburezi, imishinga yo kurwanya ubukene, ubucuruzi n’ishoramari, ndetse n’urubuga rw’imiryango itari iya Leta.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Wharton yerekeje mu karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda, aho yasuye ibikorwa bya Viziyo 2020 Umurenge(VUP) aho abaturage bakora imirimo y’ibikorwa remezo bagahembwa amafaranga abafasha kwiteza imbere. Ubwongereza butera inkunga iyi mirimo ya VUP ikaba mu myaka itarenze itanu ishize yaravanye abarenga 390,000 munsi y’’umurongo w’ubukene.

Minisitiri James Wharton (mu ikoti ry'umukara) asobanurirwa ibikorwa bya VUP mu karere ka Musanze - photo internet

Aha kandi, Wharton yarebye uko inkunga Ubwongereza butera u Rwanda ndetse n’abikorera bizamura iterambere binyuze mu buhinzi, muri aka karere karumbuka cyane.

Niyo mpamvu yasuye uruganda rutunganya ibikomoka ku birayi I Musanze.

Tugarutse mu mujyi wa Kigali, azareba uburyo nanone inkunga y’Ubwongereza iteza imbere ishoramari n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, hakoreshwa ikoranabuhanga rigabanya ingendo rigafasha mu ikusanyamisoro.

Azanasura kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ahashyinguye inzirakarengane 250,000 zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mbere y’uko aza mu Rwanda, Wharton yagize ati “mfite amatsiko yo kwirebera n’amaso yanjye uburyo u Rwanda rwateye imbere mu myaka makumyabiri ishize.”

Yongeyeho kandi ati “nishimiye ko igihugu cyange cyagize uruhare muri gahunda zatumye abanyarwanda barenga miliyoni n’igice bava munsi y’umuronogo w’ubukene.”

Aha kandi niho yakomeje avuga ko igihugu cye kizakomeza gutera u Rwanda inkunga ifatika, mu kurwanya ubukene, guteza imbere ubukungu n’ishoramari rihanga imirimo mishya.
Yagize kandi ati“gushora imari mu mutekano w’u Rwanda ni ikintu cy’ingenzi ku mudendezo w’u Rwanda n’akarere muri rusange, kandi bifitiye u Rwanda n’ubwongereza inyungu ikomeye mu mibanire yacu y’igihe kirambye.”

Gahunda y’ibikorwa igaragazwa na DFID, igaragaza ko mu myaka ya 2011-2016, Ubwongereza bwateye u Rwanda inkunga ingana na miliyari 263,7 z’amafaranga y’u Rwanda, uburezi bukaba bwarihariye miliyari 89,9.

Buri mwaka Ubwongereza buha Buruse abanyeshuri b’abanyarwanda bagera kuri 25 Buruse yitwa Chevening Scholarship, ikaba ari imwe mu zihenze ku isi.

Hari n’indi mishinga inyuranye Ubwongereza buteramo inkunga u Rwanda, nk’iyo kubungabunga ibidukikije. Ubwongereza ni umuterankunga w’imena w’’Ikigega cy’u Rwanda gitera inkunga imishinga yo kubingabunga ibidukikije-FONERWA.

Mu myaka 3 iri imbere, biteganyijwe ko Ubwongereza buzafasha abanyarwanda barenga 700,000 b’abakene kubona akazi, mu gihe abana barenga 40,000 bazafashwa kwiga neza amashuri y’ifatizo, bakayatsinda neza bakabona umusingi ubasunika imbere.

Ni ubwa mbere umuyobozi w’Ubwongereza uri ku rwego rwa Minisitiri asuye u Rwanda kuva kiriya gihugu cyabona Minisitiri w’intebe mushya, Theresa May muri Nyakanga uyu mwaka.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *