Minisitiri Nsengimana yasabye ko Tap&Go zakoreshwa mu tubari

Minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho, Jean Philbert Nsengimana yasabye ko ikarita zikoreshwa mu gutega imodoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali zizwi nka ‘Tap&Go’ zatangira gukoreshwa no mu kwishyura izindi serivisi zitandukanye zo kwishyura nko mu masoko, mu tubari mu masoko n’ahandi mu rwego rwo kwihutisha urwego rw’ubukungu budatanga amafaranga mu ntoki.

Minisitiri Philbert yasabye ko izi karita zitakoreshwa muri bisi gusa

Ibi minisitiri Jean Philbert Nsengimana yabisabye ku wa 20 Ukwakira 2017 ubwo inzego zitandukanye zirimo minisiteri y’ibikorwa remezo  na minisiteri y’ikoranabuhanga n’itumanaho zari mu bikorwa byo kureba uko urwego rwo gutwara abagenzi  mu buryo bwa rusange ruhagaze.

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana amaze kwitegereza uko ‘Tap&Go’ zikora yasabye ko zakoreshwa no mu zindi gahunda zikoreshwamo amafaranga nko mu tubari, mu masoko no kwishyura ibindi bicuruzwa muri rusange anongeraho ko uburyo bwo guhererekanya amafaranga mu ntoki butera igihugu igihombo.

Yagize ati “Gukoresha amafaranga hari igihombo bitera igihugu. Izi Tap&Go zishobora gukoreshwa muri bisi, mu tubari, mu masoko, kwishyura buri kintu ukuye amafaranga kuri banki, no kuri mobile money, ntibibe ikibazo igihe ufite amafaranga kuri banki. Izi kompanyi zose zifite amakarita ndumva zakorana zikayigira imwe”

Ibi byanashimangiwe n’umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu Jean de Dieu Uwihanganye wavuze ko izi karita zikwiye guhuzwa na konti za banki kugira ngo zirusheho kugira akamaro.

Yagize ati “Birashoboka guhuza izi karita na mobile money ndetse na banki ku buryo abantu bazikoresha mu mujyi wa Kigali ndetse no mu ngendo zo hanze y’umujyi wa Kigali. Ibaze umuntu usura Kigali mu gihe gito cyangwa umukerarugendo ugura Tap&Go igahita ita agaciro iyo agiye, ariko niramuka ihujwe n’izindi serivisi ishobora kuzajya ikoreshwa igihe kirekire”

Ibindi Minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho Jean Philbert Nsengimana yasobanuye harimo ibijyanye n’ikibazo cya interineti yo muri bisi itagikora aho yavuze ko harimo gukora ibishoboka ngo isubizwemo.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *