Minisitiri Dr Ngirente yasabye abashoramari mu by’amahoteli kubyaza umusaruro amategeko y’u Rwanda

U Rwanda rwakiriye inama nyafurika yiga ku iterambere ry’amahoteli muri Afurika ndetse n’uburyo ishoramari muri uru rwego ryarushaho gutera imbere, minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Ngirente Edouard watangije iyi nama yavuze ko hari gahunda yo gukuba kabiri umusaruro uva mu bukerarugendo n’amahoteli muri gahunda y’imyaka irindwi.

Dr Edouard Ngirente-Minisitiri w’intebe

Ubwo yatangizaga inama y’ihuriro nyafurika y’abashoramari mu rwego rw’amahoteri (African Hotel investment Forum), minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko urwego rw’amahoteli ku mugabane w’Afurika rufite umuvuduko udasanzwe aho rwiharira 8% ku musaruro mbumbe ku mugabane w’afurika ndetse bigatuma n’ubukerarugendo bwiyongera ku buryo bufatika.

Ibi nibyo ashingiraho avuga ko leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gukuba kabiri umusaruro w’ubukerarugendo muri gahunda yayo y’imyaka irindwi aho uzava kuri miliyoni 404 z’amadorari ukagera kuri miliyoni 800 z’amadorari.

Dr Ngirente akomeza ashishikariza abagize ihuriro AHIF gushora imari yabo mu Rwanda nk’igihugu cyorohereza abashoramari kandi gifite umutekano usesuye mu ruhando mpuzamahanga.

yagize ati”Ndagira inama abitabiriye ihuriro, gusangira ubunararibonye bwanyu kuri politiki nziza y’uburyo twazamura urwego rw’ubukerargendo n’amahoteli muri Afurika. Ariko ndagira ngo mbamare impungenge ko gushora imari mu Rwanda bifite inyungu nyinshi.U Rwanda rufite umutekano ndetse n’amategeko atabangamira abacuruzi.”

Iyi nama y’abagize ihuriro nyafurika ry’abashoramari mu mahoteli izamara iminsi itatu aho bazaba baganira ku mbogamizi uru rwego rugihura nazo ndetse n’ingamba zihamye zarufasha gutera imbere mu ruhando rw’Afurika.

Kuba u Rwanda rwakiriye iyi nama bifitanye isano y’uko ari cyo gihugu gifite umuvuduko mu korohereza ishoramari cyane ko na raporo y’ ihuriro mpuzamahanga mu bukungu (world economic forum) ya 2017/2018 yarushyize ku mwanya wa kabiri mu bihugu bibereye ishoramari muri Afurika.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *