MINISANTE itegereje ibisubizo by’ibibazo by’abaganga batera ikinya ku banyeshuri

Abaganga  batera ikinya mu Rwanda bavuga ko bagihura n’ibibazo by’ingutu mu kazi kabo ibyo bikaba birimo umubare muto wabo, ubumenyi budahagije n’ibikoresho bidahahagije, minisiteri y’ubuzima ikavuga ko yizeye igisubizo cy’icyi kibazo ku banyeshuri bakirimo kwiga ibijyanye no gutera ikinya.

Ngo ibibazo by’abaganga batera ikinya bizakemurwa n’abanyeshuri bakiri mu mashuri

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abaganga bakoresha ikinya mu Rwanda Alex Mutangana avuga ko iyo  ibi bibazo byose bafite byiyongereyeho imikoranire itari myiza n’abandi baganga biteza impanuka zo kuba batera umuntu ikinya cyo kumusinziriza ntazigere akanguka.

Yagize ati “Ntabwo bahagije, ibyo ni na kimwe mu bibazo bikomeye bihari, urabona umwuga wo gutera ikinya usaba ubwitange n’ubwo n’ibindi bikorwa kwa muganga bisaba ubwitange ariko noneho abatera ikinya ikibazo gikomeye ni uko ari abantu badashobora kuva mu bitaro n’umunsi n’umwe, haba ku manywa hagomba kuba hari utera ikinya hafi aho, haba nijoro hagomba kuba hari utera ikinya, haba ku munsi wa konje, haba muri wikendi, igihe cyose. Iyo rero nk’ibitaro bifite abatera ikinya babiri cyangwa batatu bakagira nk’ibyago umwe akarwara babandi babiri basigaye urumva akazi baba bafite ukuntu kangana, niba umwe afashe konji urumva ababa basigaye imvune bagira ni nayo mpamvu tuvuga ko kugeza ubu badahagije”

Umukozi muri MINISANTE, Alphonsine Mukamunana avuga ko ibibazo aba baganga batera ikinya bafite bizakemuka kuko kuri ubu muri kaminuza hari abanyeshuri bakirimo kubyiga.

Yagize ati “Minisiteri y’ubuzima ifatanyije na minisiteri y’uburezi barimo barashyiramo imbaraga, ubu dufite abagera kuri 435 bari mu ishuri ndetse hakaba n’abandi bari mu kazi, harimo rero imbaraga zishyirwamo mu rwego rwo kongera umubare wabo ndetse n’abari mu kazi bakajya babona amahugurwa abafasha mu kazi kabo ka buri munsi.”

Kugeza ubu nu Rwanda hari abaganga batera ikinya bari hagati ya 300 na 350 babyize ku rwego rwa kaminuza.

Abarwayi baterwa ikinya bari hagati y’ibihumbi 80 na 85 ku mwaka.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *