MINFRA na RDB barahumuriza abashoramari babangamiwe n’umusoro

Minisiteri y’ibikorwa remezo itangaza ko igiye kureba ibibazo byaba bibangamiye abashoramari mu by’ingufu z’amashanyarazi adakomoka ku miyoboro migari mu rwego rwo kubafasha kubikemura, ni mu gihe bamwe muri abo bashoramari bavuga ko umusoro w’ibikoresho byifashishwa mu gukora ingufu z’amashanyarazi akomoka ku zuba uri hejuru.

Ubwo yatangizaga inama yahuje abashoramari bo muri uru rwego ku wa 19 Ukwakira 2017, minisitiri w’ibikorwa remezo, Musoni James yavuze ko ibibazo byose byaba bibangamiye abashoramari bizigirwa hamwe bigashakirwa igisubizo kugirango babashe koroherezwa gushora imari mu by’ingufu kuko hari umubare w’abanyarwanda bagera kuri 59.3% bagikeneye amashanyarazi.

Minisitiri Musoni James ari kumwe na Akamanzi Clare berekwa ibyifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi

Musoni yagize ati “Kubera uburemere tirimo guha abashoramari bo muri uru rwego rwo guteza imbere ingufu z’amashanyarazi adakomoka ku miyoboro migari (Off Grid), ikibazo cy’imisoro tuzagisuzuma kuko ni ikibazo cyasuzumwa kikanafatirwa ingamba. Kuko turi kuri 40.7% mu gukoresha amashanyarazi mu Rwanda ni ukuvuga ko hari abanyarwanda 59.3% bakeneye amashanyarazi, ibyo biragaragaza ko dukeneye amashanyarazi cyane”

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, Akamanzi Clare we avuga ko  kugeza ubu ikibazo cy’umusoro wo hejuru ku bikoresho byifashishwa mu gukora amashyanyarazi akomoka ku zuba kigenda gikemuka ku bufatanye n’inzego, ati “Twakuyeho umusoro ku bikoresho by’amashanyarazi y’izuba, hari lisiti MINFRA igeza kuri MINECOFIN buri mwaka kugira ngo bemeze ikigo cy’imisoro n’amahoro, ibyo bikorwa kugira ngo igiciro cy’ibyo bikoresho kiba hasi hashoboka ku buryo abantu bose babasha kubigura.”

Minisitiri w’ibikorwa remezo kandi yanashimangiye ko kuba muri iyi minsi bakomeza guhamagara abashoramari bo mu by’ingufu zidakomoka ku miyoboro migari atari ikimenyetso cy’uko imirongo migari yo yaba yarirengagijwe mu gihe ari yo ifatiye runini igihugu mu by’ingufu kuko umuriro wa bene iyo mirongo ari wo ukoreshwa mu guhagurutsa ibyuma biremereye, gucanira imihanda, gukoreshwa mu ndanga ndetse n’ahandi hakomeye hatandukanye.

Minisitiri Musoni ati “Ntabwo turi guteza imbere urwego rw’ingufu zidakomoka ku miyoboro migari ngo iyo miyoboro yo tuyirengagize. No mu mashanyarazi igihugu kizaba gifite  duteganya ko ayo ku mirongo migari agomba kuzakomeza kugira imbaraga cyane kuko ntabwo ayo yo ku mirongo mito yakoreshwa mu nganda n’ahandi hakomeye, ntiyanacanira umujyi nk’uyu wa Kigali. Byose bizakomeza kugira imbaraga nyinshi.”

Mu gihe uyu musoro wakurwaho byaba ari igisubizo kuri bamwe mu bikorera bashora imari mu rwego rw’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bari baherutse kugaragariza abasenateri bo muri komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari ko amafaranga 25% y’umusoro basabwa ari menshi cyane bityo abasenateri babasezeranya ubuvugizi.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *