Mike Pompeo yagaragaje inyungu za Trump n’iza Kim Jong nibaramuka bahuye

Umuyobozi w’ibiro by’ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (CIA), Mike Pompeo yakomoje ku cyemezo cyo guhura kwa Trump na Kim Jong-Un. Uyu munyapolitiki yasobanuye ko abo bategetsi nibaramuka bahuye bose bazabyungukiramo ku buryo butandukanye.

Aba bagabo bagiye guhurira mu biganiro nyuma y’igihe kinini bahanganye

Mike Pompeo yanashyigikiye icyo icyemezo cya Perezida Donald Trump cyo guhura na Kim Jong-un anavuga kandi ko Trump azi ingaruka zishobora kuba nyuma y’uwo muhuro.

Mike Pompeo yagize ati “Nyakubahwa Trump ntabwo ari mu ikinamico akora ibi ngibi. Azajyayo kugira ngo akemure ibibazo.”

Pompeo yongeraho ko Koreya ya Ruguru nayo yemeye kugira ibiganiro na Leta y’Amerika kubera ibihano yafatiwe byatumye ubukungu bw’icyo gihugu busubira inyuma.

Ati”Nibwo bwa mbere mu mateka ya Koreya ya Ruguru ubukungu bwayo busubira inyuma kugeza aho ubuyobozi bwa cyo buri guhihibikana cyane.”

Ibi Pompeo abivuze nyuma y’igihe kitari gito perezida Trump na we atangaje ko iyi nama iri gutegurwa ishobora gukora ikintu gifitiye inyungu isi muri rusange.

Icyakora hari abasesenguzi bo bafite impungenge bavuga ko ibiganiro biramutse bitagenze neza nk’uko byifuzwa, umubano w’ibi bihugu bibiri ubusanzwe byarebanaga ay’ingwe wajya aharindimuka kurushaho.

Impamvu y’ibyo byose ngo ni uko abayobozi ba Koreya ya Ruguru bavugaga ko uko guhura kw’abayobozi b’ibihugu byombi kuzashoboka gusa niba Koreya ya Ruguru ikuriweho ibihano. Ikindi kandi ngo ni uko mu bihe bishize Koreya ya Ruguru yavuze inshuro nyinshi ko izatezuka gukora intwaro z’ubumara mu gihe ibyo isaba byubahirijwe.

Gusa uburyo butandukanye bwo kugerageza kumvikana hagati ya Koreya ya ruguru na Leta zunze ubumwe z’Amerika ntibwigeze bugera ku ntego  kuva mu mwaka wa 2003 kugeza ubu. Muri iyi nama ni ho honyine rukumbi hitezwe igishobora kunga ibi bihugu n’ababiyobora.

Jean Claude NDAYISHIMYE@APV

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *