MIFOTRA na CESB bisobanuye ku bugenzuzi bubabaza uruhare mu guhuza uburezi n’isoko ry’umurimo

Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo hamwe n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubushobozi n’Umurimo (CESB) batumijwe n’abadepite bo muri komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga n’urubyiruko kugirango basobanure icyo bakora mu guhuza uburezi n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo nyuma y’uko hagiye hagaragara ibibazo bitandukanye mu mirimo yo mu Rwanda.

Nk’uko byasobanuwe na Depite Mukazibera Anges uyobora iyi komisiyo y’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, aba bayobozi batumijwe mu rwego rw’ubugenzuzi kugira ngo bagaragaze icyo inzego bahagarariye zikora ku bibazo byakunze kugarukwaho by’uko abantu barangiza amasomo yabo nyamara ntibabone akazi ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba hari abiga ibidahuye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, abarangiza amasomo ariko bagatsindwa ibizamini by’akazi, uburezi bufite ibibazo kwigisha abanyeshuri ariko ntibabone aho bihugurira ngo bitoze ibyo bize, itangwa ry’akazi mu buryo bushya bw’ikoranabuhanga bukeneye kunozwa.

Uhereye ibumoso ni Minisitiri wa MIFOTRA, Rwanyindo Fanfan ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa CESB, Antonio Mutoro

Antonia Mutoro, umuyobozi mukuru wa CESB yemereye abadepite ko hari ibikigoye harimo umushahara muto w’ibihumbi 50 ahabwa abanyeshuri bimenyereza gusa anashimangira ko biri byose bigenda bikemuka.

Yagize ati “CESB ifite mu nshingano zayo guhuza amasomo ndetse n’ibiri ku isoko ry’umurimo, ikigo gifite n’ingamba zo guhuza abafatanyabikorwa bose batuma ibyo bikorwa neza. Ibintu byo guhuza ibyigwa mu mashuri makuru na za kaminuza n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo ntibyakorwa mu gihe cy’amezi cyangwa umwaka umwe. Ni ibintu bitinda, hari ibikorwa hari n’ingamba z’ibigomba gukorwa.”

Aba boyobozi bose basezeranyije abadepite ko hazakomeza gushyirwa imbaraga mu masomo y’ubumenyingiro n’ubuganga kugirango abiga bene ayo masomo barusheho kwiyongera no kongererwa ubumenyi kuko ari yo akigaragara nk’ayatanga akazi ku bantu benshi.

Abadepite kandi basabye MIFOTRA na CESB gushyira imbaraga mu gukurikirana abanyarwanda bize hanze y’u Rwanda kugirango bajye bagaruka gukorera igihugu, banasabye ko habaho bavugurura imikorere y’uburyo bwo gutanga akazi binyuze kuri Murandasi ndetse banasaba ko harebwa uburyo ingaga zimenyerewe mu gutanga ibizamini ku banyeshuri barangije amasomo yabo zajya zinafasha abo banyeshuri bakiri mu masomo yabo zigakurikirana imyigire yabo.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Fanfan yasobanuye ko hakiri ibibazo izi nzengo zigerageza gukemura kugirango hagabanywe ikibazo cy’ubumenyi budahuye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Haracyari ibibazo ku mpande zose ariko navuga ko biri mu murongo mwiza wo gukemuka, nk’urugero umunyeshuri umwe wiga ubuganga kaminuza yatubwiye ko ku mwaka imutangaho amafaranga arenga miliyoni 2, ayo ashyirwa mu kubashakira ibikoresho no kubahugura, rero ko ari amafaranga menshi kandi uburezi nk’ubwo nibwo bufite akazi. Ikindi niba umunyeshuri arangije kwiga ntahite abona akazi akamara imyaka 3, dufite iriya gahunda yo gukorana n’amashuri y’ubumenyi ngiro noneho uwo munyeshuri akaba yakwiga undi mwuga yumva uzamufasha kubona akazi cyangwa no kukihangira.”

Umuyobozi wa CESB yanasobanuye ko ubushomeri buterwa n’uko umuntu ushaka akazi yaba afite ubumenyi budahagije, bugaterwa n’uko umuntu afite ubumenyi butajyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo (skills mismatch) ndetse hakaba n’ubushomeri buterwa n’uko umuntu yagira ubumenyi bwinshi ariko ntabone icyo akora bitewe n’uko igihugu kiba kidafite ubushobozi bwo kumubonera akazi.

Mu rwego rwo kumenyereza abanyeshuri barangije, CESB yatangaje ko kuva mu mwaka wa 2009 kugeza 2017, hamaze guhugurwa abarengije amasomo yabo 10,007 bangana na 58.3% mu gihe 41.7% bo batari bahabwa bene ayo mahugurwa.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *