Midmar igiye gutera inkunga impunzi zikorera imyuga mu nkambi

Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR), yatangaje ko igiye gutera inkunga impunzi zikora imyuga itandukanye mu nkambi ya Mugombwa mu karere ka Gisagara, mu rwego rwo kuzifasha kubyaza ubumenyi zifite mu myuga itandukanye.

Minisitiri Mukantabana seraphine uyobora midmar

Minisitiri Mukantabana Seraphine, ufite munshingano imicungire yibiza, avuga ko gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro izagera muri iyi nkambi y’impunzi zaturutse muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, zigafashwa kubyaza umusaruro imyuga itandukanye zifitemo ubumenyi.

Yagize ati “Iki kibazo si abo muri iyi nkambi ya Mugombwa bagifite gusa, ni yo mpamvu muri gahunda yo kubongerera ubushobozi mu gukomeza kubyaza umusaruro imyuga yabo, hagiye kujyaho gahunda yo gufasha izi mpunzi zikora imyuga inyuranye, bahabwe inkunga.”

Minisitiri Mukantabana yatanze ubu butumwa nyuma y’uko impunzi zikora imyuga itandukanye yiganjemo ububoshyi bw’ibikapu zimugaragarije ko kubona ibikoresho bibagora cyane, kuko ngo ibyo bakoresha bituruka mu karere ka Rubavu, kandi kubona amafaranga yo kujya kubizana bikaba bitaboroheye.

Minisitiri Mukantabana Seraphine avuga ko izi mpunzi zikora imyuga inyuranye zigiye guterwa inkunga kugira ngo iyi myuga bakora irusheho kubateza imbere.

Uwamahoro Beransila ni imwe mu mpunzi ziba mu nkambi y’impunzi y’abanyekongo ya Mugombwa, yabwiye umunyamakuru wa APV, ko nyuma yo kugera muri iyi nkambi we n’abandi bagore babonye batatungwa niposho gusa nk’impunzi, bityo bahitamo gukora umwuga wo kuboha ibikapu.

Ibi bikapu bikorwa n'impunzi z'abanyekongo ziba mu nkambi ya Mugombwa (Foto Umutoni B)

Uyu mwuga bahuriyeho ari abagore 30 muri iyi nkambi ngo utuma badatega amaso gusa ku byo bagenerwa nk’impunzi ahubwo ngo unabafasha kurushaho kwiteza imbere.

Yagize ati“Uyu mwuga wacu wo kuboha ibikapu uratugoboka cyane kuko twe tubasha kubona amafaranga adufasha kwigurira n’ibindi dukeneye, tudategereje gusa inkunga duhabwa nk’impunzi.”

Biteganyijwe ko inama ijyanye no kwiga ku gutera inkunga impunzi zikora imyuga inyuranye izaba tariki ya 26 Nzeli uyu mwaka.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *