MIDIMAR ntizi igihe izabonera inkambi y’Impunzi z’Abarundi 2,554

Impunzi z’Abarundi zinjiye mu Rwanda muri iki Cyumweru zivuye mu nkambi ya Kamanyola yo mu burasirazuba bwa Kongo zabaye zijyanywe mu nkambi ya Nyarushishi iherereye mu karere ka Rusizi mu gihe MIDIMAR itaramenya neza igihe izazihera inkambi y’igihe kirekire.

Rwahama,umuyobozi ushinzwe impunzi muri MIDIMAR

Nkuko Jean Claude Rwahama, umuyobozi muriminisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR), ufite impunzi mu nshingano ze abitangaza, yavuze ko impunzi nshya zageze mu Rwanda ari 2,554 abenshi muri bo bakaba ari abana n’abagore.

Rwahama yagize ati “Abagore ni 1,002, abana ni 1,088 mu gihe abagabo ari 463, bose boherejwe i Bugarama aho bari bwakirwe na guverinoma n’abafatanyabikorwa bayo”.

Avuga ko MIDIMAR itarapanga igihe izi mpunzi zizajyanwa mu nkambi yo kubamo igihe kirekire, naho bazabatuza bakaba bakibyigaho. Ati”Tuzaba tubaha ibikenewe byose mu gihe tutarabashyira mu nkambi y’igihe kirekire.”

Izi mpunzi zije zisanga izindi z’Abarundi zisaga 80,000 zatangiye kuba mu Rwanda ubwo Perezida w’igihugu zikomokamo, Pierre Nkurunziza yatorerwaga kuyobora indi manda mu matora yo mu 2015 yakurikiwe n’imvururu.

Impunzi z’Abarundi zivuga ko zahunze inkambi yazo yo muri Kongo bitewe n’uko zashyirwagaho agahato ko gusubira mu Burundi ndetse n’umutekano muke ukomeje kuvugwa muri icyo gihugu.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *