MIDIMAR irasaba ubufatanye mu gukumira ibiza bigitwara u Rwanda akayabo

Minisitiri muri minisiteri yo gukumira ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) Jeanne D’Arc de Bonheur asaba abaturage kugaragaza uruhare rwabo mu gukumira ibiza kuri ubu bigitwara amamiliyari menshi agendera mu byangirika.

Minisitiri muri MIDIMAR De Bonheur Jeanne D’Arc

Ibi minsitiri Jeanne D’Arc de Bonheur yabitangaje ku wa 12 Kanama 2017 ubwo hitegurwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ibiza uba uyu munsi ku wa 13 Ukwakira 2017.

Jeanne D’Arc De Bonheur asaba abaturage kurushaho kugaragaza uruhare rwabo mu kurwanya ibiza bitabira imiganda ikorwa na MIDIMAR n’izindi nzego hagamijwe gufasha abaturage batishoboye kuva mu manegeka.

Yagize ati “Hari abimurwa bigaragara ko batishoboye, dukorana n’inzego zitandukanye zaba iz’ibanze ntago twakora twenyine kandi noneho n’umuturage akabigiramo uruhare aha ari aho tubasaba gushyiramo imbaraga nabo, hari ibikorwa byinshi bitandukanye hari imiganda, utishoboye inzu ye ikaba yazamurwa nk’uko nari nabivuze, noneho tukamufasha kubona isakaro ry’amabati ahwanye n’inzu yubaswe”

Umuyobozi ushinzwe gushyiraho amabwiriza n’ubuziranenge mu kigo cy’igihugu cy’imiturire, Nshimiyimana Haruna avuga ko leta ifite gahunda yo kwimura abatuye mu manegeka mu rwego kwirinda ibiza.

Yagize ati “Uno mwaka turateganya kwimura tuvana mu manegeka imiryango 3905 mu bihumbi 10 biteganyijwe kuzimurwa kuko nibyo byabaruwe mu manegeka ariko rero abimurwa ni benshi cyane kuko muri gahunda y’uyu mwaka dufite kwimura imiryango 21154 kubera ko ibihumbi 17 bizimurwa bivanwa mu miturire itatanye bishyirwa ahantu hegereye ibikorwa remezo”

Kuva uyu mwaka w’2017 watangira, abantu 52 bamaze guhitanwa n’ibiza, 119 barakomeretse, inzu 127 zasenyutse burundu, izigera ku 4600 zasenyutse mu buryo budakanganye, ibihingwa byari kuri hegitari 2000 byarangiritse, amatungo 125 yarapfuye, imihanda 9 yarangiritse, hanangirika ibiraro n’amateme 23, ibyumba by’amashuri 143 byarasenyutse, ibiti by’amashanyarazi 68 birangirika, insengero 27 ndetse n’amavuriro 2 nabyo birasenyuka.

Ibi byangiritse bikaba bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyari 6 na miliyoni 500.

 

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *