Menya umutoza ukekwa kuza gusimbura Karekezi muri Rayon Sport

Nyuma yo gutsindwa inshuro ebyiri zikurikiranya na mukeba w’ibihe byose, umutoza Olivier Karekezi yahisemo gusezera ku bakinnyi avuga ko agiye kureba umuryango we mu buryo benshi baketse ko ashobora no kutazagaruka. Nta muyobozi wa Rayon sport n’umwe kuri ubu wari watangaza ko Karekezi yaba yarasezeye ku gutoza iyi kipe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ariko kuri ubu  Ikinyamakuru The new Times cyanditse ko hari amakuru yizewe avuga ko umufaransa, DDidier da Roza wahoze atoza ikipe ya Rayon Sport mu myaka ine ishize ateganya kugaruka muri iyi kipe aho ngo kuri ubu ari mu biganiro n’iyi kipe kugira ngo asimbure Olivier Karekezi. Kuri ubu Gomez yatozaga JSM Skikda yo mu gihugu cya Algeria.

Ibi bitangajwe nyuma y’aho Rayon Sport itsinzwe igitego kimwe na APR FC, mu mukino wabereye kuri stade Amahoro ku cyumweru muri shampiyona ya Azam (Azam premier League).

Igitego cya Muhadjir Hakizimana ku munota wa 27 cyafashije Jimmy Mulisa kuziba icyuho  bari bafite muri iyi Shampiyona kuko yifashishije abakinnyi 10 gusa yabashije kwihagararaho atsinda uwo mukino.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma yo gutsindwa na APR FC, Olivier Karekezi yavuze ko ntacyo bimubwiye ku kuba umwanya we uri ku isoko anashimangira ko ikimuraje ishinga ari ukuziba icyuho bagize mu mikino bamaze gukina.

Yagize ati”Mu by’ukuri nta bwoba mfite, icyo ndikwibandaho ubu ni ukuziba icyuho cy’insinzwi y’icyumweru gishize. Haracyari kare, abantu bakwiriye kwihangana”.

Icyakora icyo gihe Karekezi yanavuze ko aramutse yirukanwe  ko nta kibazo yagira kuko byaba biri mu nyungu z’ikipe. Ati ”Ubuyobozi buramutse bunyirukanye ku bw’inyungu z’ikipe nta kibazo nagira. Gusa ku bwanjye mbona tudafite amanota mabi nk’uko abantu babivuga”.

Nyuma y’uko gutsindwa, Karekezi yahise yerekeza mu Bubiligi avuga ko agiye kureba umuryango we mu buryo butari bwasobanuka aho bamwe bemeza ko yaba yarahagaritse gutoza Rayon Sport naho abandi bo bakemeza ko ari mu rwego rwo gushakisha impamvu yatuma ubuyobozi bumwirukana.

Kuba yaragiye adahawe uruhushya bifatwa nko guta akazi, ibi bishobora kuba impamvu yatuma uyu mugabo yirukanwa cyane ko n’ubundi atigeze yemeza abayobozi bakuru ba Rayon sport ndetse ajya no kuza kuyitoza hari amakuru ko bamwe batamushakaga.

Ni ubwa mbere Karekezi yari atsinzwe incuro ebyiri zikurikiranye na mukeba wa Rayon sport kuko no mu gikombe cy’intwari yatsinzwe 2-1 na APR-FC.

Gomez, ukekwa kuba yaza kongera gutoza ikipe ya Rayon sport, yayisezeye mu mwaka wa 2014 nyuma yo kudahembwa umushara w’amezi atatu ahwanye n’amadorari 9000 maze ahita ajya gutoza ikipe yo muri Cameroon.

Uyu mugabo w’imyaka 49 yaretse gutoza Rayon sport nyuma y’amezi make aayihesheje igikombe cya Shampiyona ya 2012/2013, ari nabwo iyi kipe yari yongeye kugikoraho mbere kuva mu mwaka w’2004.

Kuva Gomez yagenda, iteka yakunze gukomeza kugaragaza ko yakundaga ikipe ya Rayon sport cyane cyane kubera urukundo yagaragarizwaga n’abafana b’iyi kipe y’ubururu n’umweru.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *