Menya intego nyamukuru iteranyije abasaga 500 bahujwe n’umugezi wa Nil

Abayobozi batandukanye baturuka mu bihugu bifite imigezi yisuka mu ruzi rwa Nil bahuriye mu nama ibera mu Rwanda kuri uyu wa 23 Ukwakira 2017, mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura iyi nama abayobozi ba nil Basin basobanuye intego nyamukru y’ibizigirwa muri iyi nama.

Abaturage batuye mu bihugu bikora kuri uyu mugezi nabo bagarutsweho basabwa kubungabunga amazi kugira ngo barinde uruzi rwa Nil guhura n’ibibazo bitandukanye birimo no gukama.

Umuyobozi wa Nile Basin Initiative Innocent Ntabana

Ibi babitangaje ku wa 22 Ukwakira 2017, ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru hagamijwe gutegura inama y’ibihugu bihuriye ku kibaya cy’uruzi rwa Nile ‘Nile Basin Initiative’ itangira kuri uyu wa 23 Ukwakira 2017 ikabera i Kigali mu Rwanda.

Umuyobozi wa Nile Basin Initiative, Eng. Innocent Ntabana avuga ko hakwiye gukorwa  ubukangurambaga ku baturage bo mu bihugu bifite imigezi irwisukamo kugira ngo rudakama bigateza ibibazo kuko muri iki gihe abantu bakeneye kuyakoresha ari benshi anavuga ko iyi ari ingingo nkuru mu zizaganirirwa muri iyi nama harebwa uko amazi ya Nil ashobora kongerwa.

Yagize ati “Kubera ko umubare w’abaturage wiyongera, birasaba amazi menshi yo gukoresha, birasaba amazi yo gutanga amashanyarazi, birasaba amazi yo guteza imbere ubuhinzi n’ubwabyo n’ibidukikije kugira ngo hagume hari amazi nabyo ni ikindi kiba gikenewe, ubwo rero biragaragara y’uko abantu bakwiye gutangira gukorera hamwe hakiri kare kugira ngo barebe ibyo bibazo by’ukuntu amazi ashobora kuba make bitewe n’uko umubare w’abaturage muri iki kibaya  wiyongera kandi ko n’ibyo bagenda bakenera byiyongera”

Minisiteri y’ibidukikije ivuga ko iyi nama y’ihuriro ry’ibihugu bihuriye ku kibaya cy’uruzi rwa Nil ari amahirwe akomeye yo gusangira ubumenyi n’ibindi bihugu bikora kuri uru ruzi hagamijwe kureba uko rwatanga umusaruro kurushaho kandi rukabungwabungwa nk’uko byatangajwe n’umuyobozi  ushinzwe kubungabunga umutungo kamere w’amazi u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu, Nyirahabimana Jacqueline.

Yagize ati “Gushyira hamwe, ni ukuvuga ngo niba turi mu kibaya cy’uruzi rwa Nil dufite kuba dukorana n’ibihugu bitandukanye, bitavuze ngo ni ibihugu duhuriyeho dusangiye imipaka ariko dushobora gukorana na Misiri na Ethiopia binyuze mu muryango w’uruzi rwa Nil ni ukuvuga ngo u Rwanda turi muri ibyo bihugu uko ari 10 ku buryo no kubona imishinga yo gukorana n’ibyo bihugu byoroshye cyane kubera ko turi mu muryango umwe wo kubungabunga amazi”

Let y’u Rwanda ivuga ko hari imishinga itandukanye igamije kubyaza umusaruro uruzi rwa Nil harimo nk’umushinga wa Rusumo uzatanga amashanyarazi ya megawate 80 azakwirakwizwa mu bihugu bitandukanye nka Tanzania, u Rwanda n’Uburundi.

Inama ya Nile Basin Initiative iritabirwa n’abantu basaga 500 baturutse mu bihugu 10 bihuriye ku kibaya cy’uruzi rwa Nil.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *