Meddy mu bahatanira ibihembo mpuzamahanga muri muzika

Ngabo Medard Jobert wihaye akabyiniriro ka Meddy yahawe amahirwe yo guhatana mu bihembo mpuzamahanga bya MTV Africa Music Awads bigenerwa abahanzi bahize abandi muri Afurika.

Ngabo Medard Jobert bita Meddy

Benshi mu banyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga barimo kugaragaza ibyishimo byabo ari nako bakangurira abandi gutora uyu muhanzi nyarwanda.
Meddy ukunzwe mu ndirimbo ‘Nta wamusimbura’ ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite abafana benshi, na n’ubu bakimushyigikiye, n’ubwo ubu batamubona kenshi amaso ku maso kuko asigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa twitter rwa MTV, Meddy azaba ahanganye n’abahanzi bakomeye cyane mu bihugu byabo barimo Yamoto Band(Tanzania), Burna Boy (Nigeria), Adiouza (Senegal), Kansoul (Kenya), Meddy (Rwanda), Prince Kaybee (South Africa), Zaho (Algeria), Kiss Daniel (Nigeria), E.L (Ghana), Bebe Cool (Uganda), Latifa (Tunisia), Saad Lamjarred (Morocco), Tamer Hosny (Egypt), Jay Rox (Zambia), The Dogg (Namibia), Sidiki Diabate (Mali), Adiouza (Senegal), Den G (Liberia), Jah Prayzah (Zimbabwe), LIJ Michael (Ethiopia) na Messias Maroca (Mozambique).

Ku rubuga rwe rwa twitter, yagize ati “Ibintu bitangaje birimo kuba. Mbasabye kuntora kugira ngo duheshe ishema u Rwanda.”
Meddy yatangiye muzika mu 2008, Indirimbo ye akunda kurusha izindi ni ‘Ubanza Ngukunda’.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *