Mayweather yihaye impano idasanzwe ku isababukuru ye agura 50-0 – Amafoto

Umukinnyi w’ikirangirire mu iteramakofe, Floyd Mayweather yihaye impano idasanzwe ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 41 amaze avutse.

Floyd Mayweather yijije imyaka 41 yigurira indege

Ku wa gatandatu tariki ya 24 Gashyantare ubwo Floyd Mayweather yari yijihije isabukuru y’amavuko anishimira imyaka 41 amaze ku isi abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram yatangaje ko mu rwego rwo kwishimira iyi sabukuru ye yaguze indege.

Floyd Mayweather utaratsindwa na rimwe mu iteramakofi abinyujije ku rubuga rwa Instagram yagize ati “Naguze indege ku isabukuru yanjye y’amavuko”

Iyi Ndege Floyd Mayweather yaguze ifite intebe 12 akaba yarayise 50-0 bishaka gusobanura imikino y’iteramakofe amaze gukina adatsindwa, ikaba ari indege ya 3 aguze, iya mbere muzo yaguze yayise Air Mayweather.

 

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *