Made in Rwanda igiye kwifashishwa no mu gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi

Mu rwego rwo kugera ku ntego za guverinoma zo kugeza amashamanyarazi ku batuye u Rwanda ku kigero cya 100% mu myaka 7 iri imbere, byagarutsweho na mninisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni ubwo yari kumwe n’umuyobozi w’ ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) Claire Akamanzi  aho bemeje ko kuri ubu hari abashoramari bagiye kujya bateranyiriza mu Rwanda ibikoresho byifashishwa mu gutanga ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Minisitiri Musoni James ari kumwe na Akamanzi Clare berekwa ibyifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi

Ibi Claire Akamanzi yabitangaje ku wa 19 Ukwakira 2017 mu nama yahuje abashoramari mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi, RDB na minisiteri y’ibikorwa remezo.

Muri iyi nama muyobozi wa RDB Claire Akamanzi yavuze ko hari ingamba zitandukanye zo kongera abashoramari mu rwego rw’ingufu z’amashanyarazi, harimo kubagabanyiriza imisoro, anavuga ko kuri ubu hari abashoramari bagiye kujya bateranyiriza ibikoresho by’amashanyarazi mu Rwanda kugira ngo bigabanye igiciro cyayo.

Yagize ati “Ishoramari tubona ko rikomeza kuza hari n’abandi bashaka kujya bakorera ibikoresho bikurura imirasire y’izuba hano mu gihugu, ubu ngubu tuzigura hanze zikaza zihenze ariko kuzikorera hano kandi turabyifuza ni muri gahunda ya Made in Rwanda ni ukugira ngo igiciro kijye hasi, icyo tubona nanone ni uko ihangana ririmo kwiyongera hari ikompanyi nyinshi zirimo kuza mu gihugu twumva ko igiciro kizagenda kigabanuka ku buryo mu myaka iri imbere abanyarwanda benshi bazabasha kubigura mu mafaranga yabo”

Minisitiri w’ibikorwa remezo, Musoni James nawe witabiriye iyi nama  yagize ati “Mu cyaro cyane cyane niho dushaka gukoresha bene uyu muriro ukomoka ku ngufu z’izuba kugirango abaturage bose bacane, Abashoramari icyo bakwiye kubona ni uko mu Rwanda hari isoko kubera hari abanyarwanda bakeneye amashanyarazi, wareba n’iterambere igihugu gifite ibyo byatuma abantu bakunda gushora imari yabo muri urwo rwego, noneho unarebye uko u Rwanda ruzwi nk’igihugu cyorohereza abashoramari ibyo byatuma abantu bazana imari yabo, byumwihariko muri uru rwego abashoramari dusinyana nabo amasezerano y’ubufatanye hari n’ubundi buryo bwinshi kandi bafashwamo nk’iby’imisoro n’ibindi.”

Kuri ubu abanyarwanda bagera kuri 41% nibo bagerwaho n’amashanyarazi, muri bo 30% bakoresha ingufu z’amashanyarazi asanzwe naho 11% bakoresha akomoka ku mirasire y’izuba.

Mu myaka 7 iri imbere ubwo abanyarwanda 100% bazaba bagerwaho n’amashanyarazi 48% bazaba bakoresha akomoka ku mirasire y’izuba

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *