Louise Mushikiwabo yerekeje muri Congo Brazzaville

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda, Louise Mushikiwabo yerekeje mu gihugu cya Kongo Brazaville kuva kuri uyu wa Gatatu mu ruzinduko rw’akazi aho yasuye icyambu cya Pointe Noire cyorohereza abacuruzi b’ibihugu byombi.

Minisitiri Louise Mushikiwabo ari hamwe n’umuyobozi wa pointe Noire yatemberejwe ibikorwa binyuranye asobanurirwa amahirwe ahari yabyazwa umusaruro hagati y’abaturage b’ibihugu byombi cyane cyane mu bwikorezi bw’ibicuruzwa bihanyuzwa.

Minisitiri Louise `mushikiwabo yatemberejwe icyambu cya pointe Noire

Uruzinduko rwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga rwahuriranye no kwitabira inama ya karindwi y’umuryango w’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, iyi nama ikaza kwigirwamo ibibazo byugarije umutekano muri aka karere k’ibiyaga bigari.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma yo iraza guterana kuri uyu wa Kane ikaba ifite insinganyamatsiko yo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije kuzana umutekano n’iterambere mu karere k’ibiyaga bigari.

Ku wa 15 na 16 Ukwakira 2017 nibwo habaye inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bigize umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari, ikaba yarayobowe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo Brazzaville Jean Claude Gakoso, ikaba yarakurikiye iy’abashinzwe umutekano mu nzego zitandukanye.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *