Leta yihanganishije umuryango wa Senateri Mucyo Jean de Dieu

Kuri uyu mugoroba, Leta y’u Rwanda yasohoye itangazo ivuga ko yababajwe bikomeye n’urupfu rwa Senateri Mucyo Jean de Dieu witabye Imana ku munsi w’ejo, inihanganisha umuryango we muri ibi bihe bikomeye.

Mu izina rya Guverinoma y'u Rwanda, Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera Senateri Mucyo Jean de Dieu

Senateri Mucyo yitabye Imana azize urupfu rutunguranye mu gitondo cyo kuwa mbere taliki 3 uku kwezi, nyuma y’uko agize impanuka ku kazi agatsikira ari na byo byamuviriyemo urupfu.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagize ati “Leta y’u Rwanda yababajwe cyane n’urupfu rwa Hon. Mucyo Jean de Dieu, yitangiye cyane u Rwanda, nihanganishije umuryango we. Aruhukire mu mahoro.”

Mucyo Jean de Dieu yamenyekanye cyane muri politiki yo mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yakoze imirimo itandukanye munzego za Leta. Yitabye Imana afite imyaka 55.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *