Leta ya Tanzania yahagaritse indirimbo 15 zirimo izo Diamond yakoranye n’ibyamamare bikomeye

Umuhanzi Diamond kuri ubu amaze kwamamara mu bihugu hafi ya byose byo muri Afurika no ku isi muri rusange.

Ni umwe mu bahanzi bafite indirimbo zafunzwe na minisiteri y’itangazamakuru muri Tanzania bitewe n’uko zitujuje ibisabwa n’igihugu cya Tanzania ngo zibe zakinwa ku maradiyo no ku mateleviziyo yo muri Tanzania izindi zikaba zitarabanje kugenzurwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhanzi muri kiriya gihugu.

Diamond yafungiwe indirimbo 2 yafatanyije n’abahanzi bakomeye

Mu ndirimbo zafunzwe harimo ebyiri za Diamond Platinumz zamamaye cyane ndetse yanakoranye n’abahanzi b’ibirangirire ku isi ari zo Hallellujah yafatanyije na Morgan Hertage ndetse na Waka Waka yafatanyije n’umuraperi Rick Ross.

Abandi bahanzi bafungiwe indirimbo barimo umuhanzikazi Snura wamamaye mu ndirimbo zo mu njyana ya Taarab ndetse n’umuraperi w’icyamamare muri Tanzania uzwi nka Roma Mkatoliki

Iri niryo tangazo ryasohowe na minisiteri y’itangazamakuru rihagarika indirimbo 15 zicuranzwe zikanakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga zitagenzuwe n’izagenzuwe bagasanga zitujuje ibisabwa ngo zibe zakwemererwa gucurangwa muri Tanzania

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *