Kuki Abayarwanda batazi uko ishuri rimera baruta ubwinshi abari mu kazi ?

Minisiteri y’imari n’igenamigambi n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) basobanuye impamvu abanyarwanda bize kaminuza bakiri bake mu kazi ugereranyije n’abatarakandagiye mu ishuri na rimwe, izi nzego zemeza ko ibi biterwa n’impamvu nyinshi ariko kandi ngo hari n’ingamba zafatiwe iki kibazo.

Ubushakashatsi bw’ikigpo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ku birebana n’akazi mu Rwanda bwashyizwe ahagaragara ku wa 09 Nzeri 2017 bwerekanye ko abantu 6% aribo bize kaminuza babarwa mu bafite akazi mu gihe abatarakandagiye mu ishuri bihariye 50% by’abafite akazi.

Asobanura imiterere y’iki kibazio, Murangwa Yusuf uyobora NISR yagize ati “Mu bukungu haba harimo imirimo itandukanye, habamo imirimo isaba kuba umuntu yarize kaminuza ariko hari n’indi myinshi idasaba abize kaminuza kandi yose ifatwa nk’akazi, rero mu ibarurishamibare twe turayibara. Muri bene iyo mirimo harimo kuba umuntu yacuruza mu masoko, ubuhinzi n’ibindi. Abo bose rero iyo ubateranyirije hamwe nibyo bizana ko abize kaminuza bafite akazi ari bo bake.”

Mu bindi bifatwa nk’impamvu ishobora gutuma abize kaminuza baba bake mu bafite akazi nyamara bakanaba benshi mu bugarijwe n’ubushomeri harimo n’uko hakiri bamwe basuzugura akazi aho usanga umuntu warangije kaminuza atiyumvisha kuba yakora nk’ubuhinzi cyangwa akandi kazi gaciriritse gusa ibi biri mu byo leta y’u Rwanda ikomeza gushishikariza abarangije kaminuza kugirango barenge bene iyo myumvire.

Kudakoresha abantu bize kaminuza mu mirimo myinshi bigaruka kandi mu biteza ingaruka mu mirimo imwe n’imwe kuko bituma hataboneka abahanga benshi muri bene iyo mirimo bityo ngo akazi karusheho kunoga kanatange umusaruro ukwiye.

Asobanura icyo leta ikora mu guhangana n’iki kibazo cyo kugira abarangije kaminuza benshi bugarijwe n’ubushomeri, minisitiri w’imari n’igenamigambi, Gatete Claver yashimangiye ko leta izakomeza kubafasha binyuze muri gahunda yo kubaha amahugurwa,

Gatete ati “Kuri icyo hari ya gahunda dufite ya leta yo gushakira abantu akazi (national employment Program) ni gahunda ibafasha kuko iyouvuye muri kaminuza uba hakiri ibindi byinshio ugikeneye, uba ugomba gushaka amafaranga uzatangiriraho, ukamenya uko akazi gakora, kumenya kwiga umushinga. Ikindi ni uko iyo uvuye muri kaminuza uba ufite ibyo wize ariko tugomba no kugutoza kugorango turebe ko ibyo wize bihuye n’isoko ry’umurimo, icyo gihe rero hari inyigisho zindi zitangwa n’iyo gahunda zigufasha. Hari gahunda nyinshi za leta zashyizweho kugirango nk’abo bantu bose barangiza babanze bimenyereze noneho bazajye mu kazi babimenyereye ndetse n’uzajya kwikorera kugiti cye nawe azabe azi uko bikorwa.”

Ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare bwerekanye ko mu Rwanda abantu bize kaminuza bafite akazi ari 6% by’abafite akazi bose mu gihugu, mu gihe abatarakandagiye mu ishuri bafite akazi bonyine bafite 50% by’abanyarwanda bafite akazi. Abandi bantu 10% by’abafite akazi mu Rwanda ni gusa ni bo bize amashuri yisumbuye, 6% ni bo bize nibura icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, naho 29% bize amashuri abanza gusa.

SRC: Imvaho Nshya

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *