Kubera ko inzara ikomeje kuzengereza abatuye isi, indyo gakondo yibutswe

Mu gihe kuri uyu wa 16 Ukwakira 2017, hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe ibiribwa, umuryango w’abibumbye, ishami ryita ku bidukikije uributsa ibihugu byose kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima nk’imwe mu ntwaro zagabanya umubare w’abantu badafite ibyo kurya bihagije.

Umutekano wo mu gifu ni wo musingi wa byose

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bidukikije rikomeza  rivuga ko imihindagurikire y’ikirere yatumye umubare w’abafite ikibazo cy’imirire mibi wiyongera mu mwaka wa 2016 aho wazamutse ukagera kuri miliyoni 815 z’abatuye isi, uvuye kuri bantu bangana na miliyoni 777 muri 2015, Ibi bikaba biteye impungenge zikomeye ku ngamba umuryango w’abibumbye wari wihaye zo kurandura ikibazo cy’inzara mu bihugu byo by’isi bitarenze mu mwaka wa 2030.

Impuguke mu by’ubukungu zo zivuga ko umuti rukumbi wo kurandura ikibazo cy’inzara ari ukongera guha agaciro ibihingwa n’ibiryo bya Gakondo muri buri gihugu.

Marieta Sakalian, impuguke muri UN yagize ati”Turashaka guha agaciro ibiribwa bijyanye n’umuco gakondo ndetse tunorohereze ababicuruza mu masoko, ibi bizatuma babigira indyo yabo ya buri munsi”.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2017 iribanda ku guhindura ejo heza hazira gusuhuka ndetse na guverinoma zigashishikariza abashoramari mu guteza imbere umutekano wo mu gifu no kuzamura iterambere ry’icyaro.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *