Ku munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, Jeannette Kagame yasabye abanyakirehe kwita ku miryango yabo

Madamu Jeannette Kagame yibukije ababyeyi bo mu karere ka Kirehe, mu ntara y’uburasirazuba ko bakwiriye kuganira n’abana babo, kubabonera ibibatunga ndetse no kwita ku miryango yabo ku buryo bwagutse.

Madamu Jeannette Kagame atanga urugero rwo kwita ku bana

Ubwo yatangizaga ukwezi kwahariwe umuryango, no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa n’umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, madamu Jeannette Kagame yongeye kwibutsa ababyeyi ko bakwiriye kuganira n’abana ndetse bakazirikana ko bagomba gushaka ibitunga abana babo mu rwego rwo kurwanya ikibazo cyo kugwingira.

Yagize ati”Dushake umwanya wo kuganira ku burere bw’abana, tubahe ibikenewe byose babashe gukura no kwiga neza.”

Akomeza agira ati”abana bagomba kubona ibibatunga, bifite intungamubiri bakeneye cyane cyane mu minsi igihumbi ya mbere”.

Madamu Jeannette Kagame akomeza yibutsa urubyiruko ko ubuzima bwarwo bushingiye ku mahitamo meza bakora kugira ngo batange umusaruro igihugu cyibitezeho.

Umwana ukuze neza ni icyizere cy’umuryango

Batamuriza Claire umuturage wo mu karere ka Kirehe yavuze ko yiteje imbere ku buryo bufatika, ibi akaba abikesha amahugurwa n’ubukangurambaga bukorwa na leta y’ubumwe, urugero rwe rukaba ruhura n’izindi nyinshi zigenda zigaragara hirya no hino mu gihugu.

Kugeza ubu ubuyobozi bw’u Rwanda bwashyizeho gahunda zita ku miryango, imiyoborere myiza ndetse n’ubuzima, bikaba bituma umugore agira ijambo ndetse n’abana bagakura neza.

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda mbonezamikurire y’abana bato mu turere 16 kuva mu mwaka wa 2013.

Madamu Jeannette Kagame agera muri Kirehe

 

Uburere bwiza bw’umwana ,ishema ry’u Rwanda

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *