Kinyinya:Holy Gate Church yafashije abakristo gusezerana imbere y’amategeko.

Mu gihe Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ikomeje gukangurira amadini kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana ndetse no gukumira ikiritera,Itorero ry’ururembo rwera(Holy Gate Church) ryakoze ubukangurambaga ndetse no gufasha  imwe mu miryango yababanaga ku buryo butemewe n’amategeko,gusezerana imbere y’amategeko.

Kuba mu Rwanda hakomeje kugaragara umubare w’abagore bahohoterwa ndetse n’abana ntibahabwe uburenganzira bwo kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere ni bimwe mu mpamvu zatumye itorero ururembo rwera (Holy Gate Church)rifata iya mbere mu gushishikariza abakristo baryo gusezerana imbere y’amategeko.

Bishop Kayobotsi Leopold ,umuvugizi wa Holy Gate Church avuga ko amatorero yose akwiriye gufatanya n’ubuyobozi bwite bwa leta mu gushishikariza abaturage gusezerana,ibi bikazagabanya igipimo cy’abagore bahohoterwa ndetse n’abana bavutswa uburenganzira bwabo.

                    Bishop Kayobotsi Leopold-Umuvugizi wa Holy Gate Church

Yagize ati”iki gikorwa ni ugushimangira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ,dufatanyije n’ubuyobozi bwite bwa leta,kuko nicyo Imana idusaba,ibyo dukora byose uhereye ku cyabaye uyu munsi nicyo cya mbere gikenewe kugira ngo habeho uburenganzira bw’abana n’abashakanye.Icya mbere tugira mu itorero ni amahoro yo mu muryango no kumenya uburyo babana mu miryango.Nk’abafatanyabikorwa ba leta,umuntu wese akwiriye kubaho neza nk’ishusho y’Imana”.

Marie Grace,umwe mu basezeranye ku nkunga ya Holy Gate Church n’umurenge wa Kinyinya yavuze ko yari amaze imyaka umunani abana n’uwo bashakanye ku buryo butemewe n’amategeko maze ubuyobozi bw’itorero bubagira inama yo gusezerana.gusa akomeza avuga ko bagiye kubaka urugo ruhamye kandi rufite intego.

                                Marie Grace n’umufasha we

Yagize ati”byari bimeze nabi ,ntago twabashaga kumvikana ,umwe yavugaga ati nubwo nabyaye nabagusigira nkagenda n’undi ati nagenda,kubera ko nta tegeko twari dufite riturengera ariko ubu tumaze kubona itegeko riturengera”.

Umuhoza Rwabukumba,umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya avuga ko abanyamadini bagaragaza uruhare rufatika mu kubanisha neza imiryango ,ihohoterwa rikaba rigabanuka nubwo hagikenewe imbaraga nyinshi kugira ngo riranduke burundu .

Yagize ati”ababana bose ntabwo ariko bemera gushyingirwa byemewe n’amategeko ,habaho kwigisha igihe kirekire kugira ngo babashe kubyumva,ubwo rero uwo murimo barawukora hano”.

Umuhoza Rwabukumba-Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya

Bishop Twagirimana Charles we ahamya ko mu mibereho ya sosiyete nyarwanda ,igikorwa cyo gusezeranya imiryango imbere y’amategeko ari ngombwa,akavuga ko abenshi mu badasezerana imbere y’amategeko babiterwa n’imyumvire iri hasi,hakaba hakenewe ubukangurambaga bwimbitse kugira ngo u Rwanda rugire imiryango itekanye.

Binyuze mu bukangurambaga bw’amadini ,imiryango igera ku icyenda yasezeraniye mu murenge wa Kinyinya,iyi intambwe ikaba ikwiriye kubera urugero rwiza amatorero yose ataratangira gufatanya na leta mu guharanira uburenganzira bw’umugore n’umwana.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *