Kenya: Komisiyo y’amatora yasabye Kenyatta na Odinga ibiganiro

Mu gihe habura iminsi itageze ku cyumweru ngo Kenya ikore amatora yo gusubiramo, Umuyobozi wa komisiyo y’amatora mu gihugu cya Kenya (IEBC) yahamagariye perezida Uhuru Kenyatta na Raila Odinga kuganira hagamijwe kwimakaza amahoro ndetse n’iterambere ry’abaturage.

Chebukati, uhagarariye komisiyo y’amatora muri Kenya IEBC yasabye perezida Uhuru Kenyatta na Railla Odinga kuganira  ku bibazo bya politiki biri mu gihugu ndetse anihanangiriza abanyepolitiki bakomeza kwenyegeza umuriro mu mvururu zibera muri icyo gihugu.

Chebukati-perezida wa IEBC

Yagize ati”Niba abakandida ku mpanse zose bashyira inyungu z’igihugu imbere, bizatuma bafata imyanzuro myiza. Bazabikora bagamije kugira igihugu cyiza. Hari ibyo bakwiriye gukora bahagaritse kandi nibyo badashaka gukora, babikora ku bw’inyungu z’igihugu”.

Ibi bitangajwe mu gihe bitegura amatora mu cyumweru gitaha aho ishyaka riri ku butegetsi rya Jubilee rikomeza kuvuga ko nta kizabuza amatora, aho perezida Kenyatta yihanangirije abapanga kuzaburizamo amatora.

Chebukati yagize ati”Njye sinakomeza kuyobora mu gihe abakandida ku mwanya wa perezida badashyira inyungu zabo ku ruhande kugira ngo bafatanye gutabara igihugu”.

Kuri uyu wa kabiri nibwo Raila Odinga yatangije ubukangurambaga bwavugaga ko niba hatabayeho impinduka nta matora azaba kuri uyu wa 26 Ukwakira 2017. Gusa Chebukati akomeza avuga ko Jubilee na NASA bakwiye kwicara hamwe bagashaka umuti w’icyatuma habaho kubahana no kubahiriza ibyemezo by’inzego za leta.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *