Kenya: Kenyatta yashyizeho umunsi w’igifungo ku banyakenya bose

Mu gihe igihugu cya Kenya kiri mu bihe bikomeye birimo imyigaragambyo ndetse n’intambara y’amagambo ku banyepolitiki bitegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuri uyu wa 26 Ukwakira 2017, perezida Uhuru Kenyatta yinginze abanyakenya bose kujya mu gifungo cy’amasengesho yo gusabira igihugu cyabo.

perezida Kenyatta aramutsa abakuru b’amadini

Ubwo yakomezaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza kuri uyu wa gatatu, perezida Uhuru Kenyatta yavuze ko igihugu cye kiri mu bihe bikomeye, nyuma yaho umwe mubo bahataniraga umwanya w’umukuru w’igihugu avuze ko atazitabira amatora.

Perezida Kenyatta yakomeje yinginga abaturage bo mu gihugu kujya mu gifungo cy’amasengesho y’igihugu cyabo kugira ngo habe kwiyunga kw’abahanganye ndetse n’amoko atandukanye y’igihugu cya Kenya.

Yagize ati”Gufunga n’igihe runaka umara usabana n’Imana kandi wiyunga nayo, kandi turabishoboye. Nyuma yo kuganira n’abahagarariye amadini, nafashe iki cyemezo cyo guhamagarira abanyakenya bose gusengera igihugu cyabo mu misigiti mu nsengero  kandi ku munsi wo ku cyumweru ukazaba uw’igihugu wo gusengera hamwe”.

Perezida Kenyatta avuga ko icyo gifungo cy’umunsi umwe mu gihugu cya kenya kizaba kigamije gushimira Imana ku ntambwe ibagejejeho ndetse no kuyisaba imigisha, Imana ikaba ariyo izayobora amatora y’igihugu cyabo bityo bigatuma bagira umutekano,ubumwe ndetse no gushishoza.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *