Kenya: Habura iminsi mike ngo amatora abe, Raila Odinga ateje urundi rujijo

Raila Odinga uhagarariye abatavuga rumwe na leta ya Kenya wiyamamarizaga kuyobora icyo gihugu mu matora yemejwe ko azasubirwamo akomeje kuzengereza abategura aya matora ku buryo hari kwibazwa noneho icyemezo kiza gufatwa hagendewe ku cyemezo uwo musaza yafashe.

Raila Odinga kuri ubu yatangaje ko ahagaritse kuzitabira amatora bitewe n’uko ngo komisiyo y’amatora yanze kwegura cyangwa ngo yeguzwe nyamara ari yo yakoze amakosa yaje gutuma amatora ateshwa agaciro.

Odinga yatangaje ko ahisemo guhagarika kwiyamamaza mu rwego rwo guha umwanya komisiyo y’amatora kugirango itekereze ku mpinduka ikwiye gukora mu rwego rwo kugaragaza ubunyangamugayo bwayo cyane ko yanenzwe amakosa mu matora yabanje.

Urukiko rw’ikirenga rwa Kenya rwafashe icyemezo cyo gutesha agaciro amatora ya mbere yari yatangajwe ko yatsinzwe na Uhuru Kenyatta usanzwe ayobora Kenya, Icyo gihe hatanzwe impamvu z’uko hari ibimenyetso byerekeana ko komisiyo y’amatora muri Kenya yaba yaragize uburiganya mu ibarura ry’amajwi.

Icyo gihe hari hatangajwe ko Kenyatta ari we watsinze nyuma yo gutorwa n’abantu miliyoni 4 n’ibihumbi magana 4.

Andi amtora yo gusubiramo muri Kenya yari ateganyijwe kuba ku itariki ya 26 Ukwakira 2017, mu gutangaza icyemezo cye cya nyuma, Raila Odinga yagize ati “Nyuma yo kugenzura uruhande rwacu ku birebana n’amatora twiteguraga, duhereye no ku nyungu z’abaturage b’igihugu cya Kenya, abo mu karere ndetse n’abatuye isi bose, twizera ko byatubera byiza twe n’ishyaka ryacu guhagarika ibikorwa byo kwitabira amatora ateganyijwe kuba ku wa 26 Ukwakira 2017”

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *