Kenya: Abantu batandatu baguye mugitero cy’Ibyihebe

Mugitondo cyo kuri uyu wa kane taliki 6 Ukwakira 2016, abantu batandatu baguye mugitero cy’Ibyihebe kibasiye agace ko mumajyaruguru y’Uburengerazuba bwa Kenya.

Al-Shabab

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Daily Nation cyandikirwa muri iki gihugu, ngo haracyekwa ko iki gitero cyagabwe n’intagondwa zo m’umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab.

Ali Roba, Guverineri w’agace ka Mandera kagabweho ibi bitero yatangarije Daily Nation ko umuntu umwe ariwe wakomerekeye bikabije muri iki gitero.

Aka gace ka Mandera gaherereye k’umupaka uhuza Kenya na Somalia ariyo ndiri ya Al-Shabab. Nkuko Daily Nation yakomeje ibitangaza, ngo iki gitero cyibasiye abantu badatuye muri aka gace, aho abishwe ari abahatembereye gusa.

Al-Shabab imaze kwibasira igihugu cya Kenya inshuro nyinshi, nyuma yahoo Kenya yohereje Ingabo zo kuyihashya muri Somalia, aho ifatanyije n’izindi ngabo zibumbiye m’umutwe wa AMISOM.

Muri Gashyantare uyu mwaka, abasirikare ba Kenya bagera ku 180 biciwe mugitero Al-Shabab yagabye kubirindiro byazo muri Kenya.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yabwiye abayobozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye UN ko igihugu cye giteganya gukura ingabo zacyo muri Somalia, mugihe uyu muryango utongereye ingengo y’Imari y’ibikorwa by’izi ngabo muguhashya umutwe wa Al-Shabab.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *