Kamonyi: Abangirijwe n’ibiza batangiye gutaka inzara

Abaturage bangirijwe imyaka n’imvura yaguye mu karere ka Kamonyi ku mugoroba wo ku wa 17 Ukwakira 2017 kuri ubu batangiye kugaragaza ibimenyetso by’uko bafite inzara ndetse bagasaba ubuyobozi kubafasha kubona imbuto bakongera guhinga hakiri kare kuko bavuga ko baramutse badahinze bazahura n’ikibazo cy’inzara irushijeho gukomera.

Imvura yangije byinshi mu karere ka Kamonyi

Bamwe mu baturage baganiriye na Radiyo Rwanda bo muri aka Karere basaba kuba babona imbuto bakongera gutera imyaka ahangijwe n’isuri hataruma kuko bavuga ko niharamuka humye bizagorana kuko hahita haba habi cyane.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Ikintu dukeneye cyane kihutirwa ni ubufasha bwaba buturutse nko mu karere wenda ngo babe baduha indi mbuto n’ifumbire, twongere dukore vuba hataruma kuko iyo humye hamera nabi cyane”

Undi muturage we waganiriye na APV yagize ati “Ubu inzara yatangiye kutugeraho, ibiribwa twari dufite byose byarangiritse ibindi amazi arabitwara ku buryo nakubwira ko kubona icyo kurya ari ikibazo gikomeye. Icyo mbona cyadufasha ni uko ubuyobozi bwatuba hafi.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi butangaza ko imvura yo ku wa 17 Ukwakira 2017 yangije hegitari 85 zari zihinzeho imyaka y’abaturage ndetse inasenya inzu  zigera kuri 60.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kamonyi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Prisca avuga ko abaturage bakimara guhura n’ibi biza bihutiye kubahumuriza ariko banizeye ubufatanye n’inzego nkuru z’igihugu kugira ngo abibasiwe babashe kugobokwa bahabwa iby’ibanze bakeneye.

Yagize ati “Turiyambaza RAB nayo turayigezaho iyi raporo ndetse na MINAGRI na minisiteri ishinzwe iby’ibiza hanyuma ikivamo turagisangira n’abaturage ariko natwe mu ngengo ntoya tugenera iki kintu cy’ibiza turareba icyavamo kugira ngo twunganire abatabasha kwibonera imbuto 100%”

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yatangarije urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru (RBA) ko nta kigega cyihariye cyo kugoboka abahinzi bahuye n’ibiza cyakora ngo abahuye nabyo bitabwaho na Leta binyuze muri minisiteri ifite ibiza mu nshingano.

Iyi minisiteri itangaza ko ariko hari icyizere ko aba baturage bahuye n’ibiza bashobora kuzafashwa kongera kubona ifumbire n’imbuto yo gutera.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *