Kamonyi: Abahinzi b’ibigori bashyizwe igorora

Abahinzi b’ibigori bibumbiye muri Koperative KOBIYAKI, yoo mu karere ka Kamonyi; baravuga ko imbogamizi zababuzaga umusaruro mwiza zigiye kuba amateka nyuma yo kubakirwa aho bazajya bumishiriza umusaruro w’ibigori.

Abo bahinzi bavuga ko ubu bufasha buziye igihe, bikazagabanya ibihombo bya hato na hato bahuraga nabyo mu gihe cyo gusarura ndetse bikanazamura ubwiza bwúmusaruro wabo.

Zainabu Uwizeyimana, perezida wa Koperative yavuze ko abahinzi bakorera mu bishanga bya Yanza na Kibuza mu murenge wa Gacurabwenge batakaje umusaruro ku kigero cya 30% bya toni 120 by’umusaruro w’íbigori  wabonetse mu gihembwe cy’ihinga gishize bitewe no kubura uko bumisha ibigori.

Yavuze ko umusaruro mwinshi batakaje basarura wagize ingaruka zikomeye ku bigori bagemuriraga ibigo bikomeye nka “Africa Improved Food’’.

Yagize  ati “Ku bw’ibyo, iyi nyubako iziye igihe  nk’uko turi hafi gusarura. Izadufasha  kongera ubwiza bw’umusaruro wujuje ibisabwa ku masoko mpuzamahanga”.

U Rwanda ruhomba hagati ya 10% na 30% by’umusaruro wose  bitewe n’uburyo butanoze bukoreshwa mu gihe cyo gusarura.

John Bideri, Umuyobozi w’ikigo cy’iterambere mu  cyaro yavuze ko uyu mushinga uzafasha koperative zirindwi zo mu karere ka Kamonyi, zamaze gusinyana amasezerano yo kohereza toni 390 zíbigori.

Akomeza avuga ko kuva uyu mushinga watangira mu mwaka wa 2011 wabashije gufasha abahinzi kongera umusaruro  mu turere, ukava kuri toni 1.8 ukagera kuri toni eshatu kuri buri hegitari.

KOBIYAKI ifite abanyamuryango 426, abenshi muri bo (390) ni abagore. Inzu bahawe yo kumishirizamo umusaruro ifite ubushobozi bwo kubika toni 300 z’ímpeke, abahinzi bakaba bayihawe n’umushinga ugamije kuzamura abahinzi bato kugira bazamure umusaruro wabo ku isoko (FTMA).

Uyu mushinga watwaye ibihumbi 300 by’amadorari (angana na miliyoni 258.6 by’amafaranga y’u Rwanda).

Ingengo y’imari y’uyu mwaka ifite intego zo kugera ku makoperative 65 yibumbiyemo abahinzi 31,000 bo mu turere 16.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *