Kamonyi: Abacukura umucanga muri Mukunguri bihanangirijwe

Ubuyobozi bw’intara y’Amajyepfo burihanangiriza abakora ubucukuzi bw’umucanga mu kajagari bigatuma igishanga cya Mukunguri cyangirika mu gihe iki gishanga gifatiye runini iyi ntara, cyane cyane akarere ka Kamonyi n’akarere ka Ruhango mu buhinzi bw’umuceri.

Ikibazo cy’isuri yatewe n’ubucukuzi bw’akajagari bukorerwa mu nkengero z’umugezi ukwirakwiza amazi mu gishanga cya Mukunguri kiri mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi, ni kimwe mu byahagurukije guverineri Mureshyankwano Marie Rose na bamwe mu bakozi ba minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.

Igishanga cya Mukunguri gihingwamo umuceri

Ubwo bageraga muri iki gishanga gihingwamo umuceri bagaragarijwe bimwe mu bibazo bibangamiye ubuhinzi bukorerwamo birimo ikibazo cy’abantu bacukura umucanga mu mugezi ukijyanamo amazi n’abaturage bahinga mu nkengero zawo bikangiza uwo mugezi.

Mutimukeye Emmanuel umwe mu bahinzi yagize ati”Birabangamye, nkubu ureba iki gishanga urabona iyo imvura ije ihita ibyangiza, mu by’ukuri biratwangiriza, umucanga mwinshi waturutse hariya bacukuye niho basatuye binjira neza mu mugezi ku buryo ari ibinogo, ubona ari ingaruka ikomeye”.

Guverineri w’intara y’Amajyepfo Marie Rose Mureshyankwano asaba abaturage n’abayobozi b’inzego zibanze bo muri ako gace gufatanyiriza hamwe kurwanya ibikorwa nk’ibi bidindiza umusaruro uva mu gishanga cya Mukunguri.

Yagize ati”Turasaba abaturage b’aha kwirinda gucukura imicanga hafi y’uyu mugezi ndetse n’abahafite amasambu ntibemerere abantu bacukuramo imicanga, ikindi navuga ni uko n’ubuyobozi bw’inzego zibanze zashyiramo imbaraga mu kubungabunga no kubihagarika”.

Mureshyankwano yibukije abaturage kandi ko bagomba kubungabunga ibidukikije bacukura imiringoti ku nkengero z’iki gishanga ,guhinga amasambu yabo no gutera imyaka bitarenze iki cyumweru.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *