Kagame yasabye ibihugu bikennye kutajenjeka mu gukoresha internet

Perezida wa Repuburika Paul Kagame yagiriye inama ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, yo gukora cyane kandi neza niba bishaka gushyikira kandi bigakura inyungu mu iterambere ry’umurongo mugari wa internet risigaye rifite umuvuduko udasanzwe.

Perezida Paul Kagame (hagati) mu nama y'umurongo mugari wa internet

Umukuru w’igihugu yabivugiye mu nama ya Komisiyo y’Umurongo mugari wa internet mu kwihutisha iterambere rirambye(Broadband Commission for Sustainable Development), i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi nama ya Komisiyo Perezida Kagame anabereye umuyobozi yahuriranye n’inteko rusange y’umuryango w’abibumbye iteranye ku nshuro ya 71.

Muri iyo nama ya Komisiyo imaze iminsi ibiri, Perezida Kagame yibukije ko nta yindi nzira ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bishobora gushyikira ibyateye imbere mu ikoranauhanga uretse gukorana umurava.

president-kagame-2.jpg

Yagize ati “Ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bigomba gukomeza gukora bitikoresheje, kandi bigakora ibintu neza mu mucyo kugira ngo bishobore gushyikira ibyateye imbere mu mpinduramatwara y’ikoranabuhanga.”

Kagame yemera ko, “umurongo mugari wa internet ntushobora gukemura ibibazo byose isi ifite, ariko wakwihutisha iterambere mu kurwanya inzitizi z’iterambere ry’isi.”

Ikindi kandi, Kagame avuga ko intego zo kugeza ikoranabuhanga ku bantu benshi, zirenze kubaha internet gusa, ahubwo zigamije kubafasha guhanga ibishya, guhindura imibereho n’iterambere muri rusange.

Iterambere rishingiye ku murongo wagutse wa internet ni ingingo izaganirwaho cyane mu nteko rusange y’umuryango w’Abibumbye.

Uyu mwaka, inteko rusange izibanda ku ntego nshya z’iterambere ry’isi. Abayoboye Komisiyo y’umurongo wagutse wa internet bazagezaho inteko rusange uburyo isi yakubakira iterambere ryayo kuri internet, kandi iryo terambere ntirigire n’umwe riheza.

Kugeza umuyoboro wagutse wa internet kuri buri wese ni igikorwa Perezida Kagame n’abo bafatanya imurimo muri Komisiyo bagaragaje ko kizafasha isi kugera ku ntego nshya z’iterambere rirambye.

Houlin Zao, umunyamabanga mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe itumanaho, (ITU) avuga ku mworera uri hagati y’abagabo n’abagore mu ikoranauhanga yagize ati “birambabaje cyane kubona umworera hagati y’ibitsina byombi mu ikoranabuhanga urushaho kwaguka. Ndasaba abayobozi b’ibihugu n’abashinzwe iby’itumanaho gushyiraho gahunda zitajenjetse (zero toler) ku kurwanya uyu mworera.”

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *