Kagame yabwiye amahanga inzira y’iterambere aharanira

Perezida Paul Kagame yabwiye abakuru b’ibihugu bateraniye I New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama rusange ya 71 y’umuryango w’abibumbye ko ibihugu bigomba kumenya ko biri magirirane mu guharanira intego z’iterambere rirambye(SDGs).

Perezida Kagame ageza ijambo ku nteko rusange y'umuryango  w'abibumbye

Mu ijambo ryamaze iminota 8 n’amasegonda 42, perezida w’u Rwanda yerekanye ingingo z’ingenzi isi igomba kwibandaho kugira ngo igere kuri iyi gahunda y’iterambere rirambye no kurwanya imihindagurikire y’ikirere.

Yagize ati: “iterambere rya buri gihugu rifitanye isano ya hafi n’iry’ikindi bituranye. Twese dufite uruhare rwacu muri iryo terambere.”

Ikindi kandi, Kagame asanga isi igomba kubakira ku masomo yakuye mu byahise, bityo ikubakira ubukungu bwayo ku bayituye nta guheza umuntu uwo ari we wese cyane cyane abagore.

Ku bagore, umukuru w’igihugu yagize ati: “abagore nibadahabwa umwanya wo kugera kubyo bashoboye, nta wundi n’umwe uzabigeraho.”

Kuba ijambo ryo kudaheza umugore ryavugwa na Perezida Kagame, bifite igisobanuro cyumvikana.

U Rwanda ni cyo gihugu gifite abagore benshi mu myanya y’ubuyobozi kurusha ibindi bihugu byose by’isi. Inteko ishinga amategeko ubwayo igizwe n’abagore 62%.

U Rwanda kandi nirwo rufite abagabo benshi bemeje ihame ry’iterambere rihuriweho n’ibitsina byombi yiswe ‘HeForShe’.

Ku bantu 150, 000 basinyiye iyi gahunda, u Rwanda ruri imbere, rukarusha Amerika abantu 40, 000.

Kagame ubwe yagaragaje ko ariwe urangaje imbere iyi gahunda agira ati: “Nishimiye kuba HeForShe. Ndabasaba namwe mwese gushyigikira iyi gahunda y’ingirakamaro.”

Mu zindi ngingo Kagame asanga isi igomba gushingiraho iterambere ryayo, ni murandasi (Internet) kandi yihuta kuko izafasha gusohoza imigambi myinshi y’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.

Mu bindi by’ingenzi ibihugu bigomba kwitaho, ni imibanire yabyo. Aha Perezida Kagame yagize ati: “tugomba guhindura uburyo ibihugu byacu bibanye, uburyo bikorana.”

Iyi ngingo yaganishije Kagame Ku bibazo byugarije Isi muri rusange nk’ikibazo cy’ubuhunzi ndetse n’abimukira.

Igitekerezo cye ni uko “ibibazo by’ubuhunzi n’iby’abimukira, bigomba kwitabwaho ku buryo buhoraho, aho kugira ngo tujye tubyibuka ari uko byageze ku bihugu bikize.

U Rwanda ubwarwo rucumbikiye impunzi zisaga 200000 ziva mu bihugu by’abaturanyi.

Ingingo yo kubungabunga ibidukikije nayo Kagame yayitinzeho, anibutsa inama mpuzamahanga ku kubungabunga ibidukikije izabera I Kigali mu kwezi gutaha. Iyi nama izavugurura itegeko ry’i Montreal mu ngingo zijyanye no kugabanya imyuka yangiza akayunguruzo k’izuba. Kagame yabasabye kuzashyigikira ivugururwa ry’iri tegeko ku neza y’isi yose.

Inkuru dukesha YouTube y’urubuga rw’Umuryango wabibumbye.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *