Kagame azitabira Inama y’Ubucuruzi hagati ya America na Afurika

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, biteganyijwe ko ku munsi w’ejo azitabira inama ihuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ Afurika, aho byitezwe ko bazaganira ku masezero y’ubucuruzi hagati y’icyo gihugu n’uyu mugabane.

Perezida Paul Kagame(ubanza) atanga ibitekerezo mu nama yize ku iterambere rirambye(SDGs) ku munsi w'ejo

U Rwanda ruri m’umuryango wa AGOA (African Growth and Opportunity Act) uhuza ubucuruzi hagati ya Amerika n’ibihugu by’Afurika. Biteganyijwe ko muri iyi nama izitabirwa na Perezida Obama, Perezida Kagame azasinya amasezerano y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda rusanzwe rwohereza ibicuruzwa bitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Imibare igaragazwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, ivuga ko umwaka ushize u Rwanda rwohereje ikawa muri Amerika ifite agaciro ka miliyoni 23 z’Amadolari, Amabuye y’Agaciro ahwanye na miliyoni 17.8 z’Amadolari, Ibireti bihwanye na miliyoni 2.1 z’Amadolari n’ibindi bicuruzwa bifite agaciro gato.

Penny Pritzker, Umunyamabanga wa Amerika Ushinzwe ubucuruzi aherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda aho yabonanye na Perezida Kagame, ibiganiro byabo bikaba byaribanze kukuba u Rwanda rwaba ihuriro ry’ubucuruzi hagati ya Amerika n’akarere.

Usibye iyi nama Perezida Kagame kandi, aranitabira indi nama y’Umuryango w’Abibumbye ya 71. Binateganyijwe ko kuri iki gicamunsi umukuru w’Igihugu aza gutanga ikiganiro muri kaminuza ya Yale yo muri Amerika, iki gikorwa kikaba cyarateguwe na ‘Coca-Cola World Fund.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *