Jeannette Kagame yibukije ababyeyi kwita ku buzima bw’Abakobwa

Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Madamu Jeannette Kagame, arasaba ababyeyi ko bakwiye kwita k’ubuzima bw’imyororokere bw’abana b’abakobwa, kuko aribo ba mbere bagomba kubwitaho.

Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Madamu Jeannette Kagame

Ibyo madamu wa Perezida Kagame yabivugiye ku gicamunsi cy’ejo ubwo yagezaga ijambo ku nama y’ihuriro ry’abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika (OAFLA), yabereye rimwe n’inama rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri icyo kiganiro, Madame Jeannette Kagame yavuze ko ubuzima bw’abana b’abakobwa bukwiye kwitabwaho mbere na mbere n’ababyeyi, abarezi n’abatanga serivisi z’ubuzima, kugira ngo babarinde ingaruka zirimo inda zitateganyijwe no gucikiriza amashuri.

Abafasha b’abakuru b’ibihugu by’Afurika bitabiriye iyi nama hari uwa Namibia, Nigeria,Zambia,Ghana, Malawi, Chad, , Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Mozambique na Sierra Leone.

Abandi bayobozi bari muri iyo nama, ni umufasha w’umukuru w’igihugu cy’u Buyapani Mrs. Akie Abe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopia, Dr. Tedros Adhanom; Umuyobozi wa UNAIDS, Mr. Michel Sidibé; Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Ms. Irina Bokova n’abandi.

Mubakuru bibihugu hari perezida wa Namibia, Hage Geingos mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’umuryango w’abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika.

Agaruka ku mbogamizi z’umuco na sosiyete bituma kuganiriza abana b’abakobwa biri hasi k’umugabane w’Afurika, Madamu Jeannette Kagame yagize ati: “Nubwo twese dushobora kwemeranya ko iyi ngingo igifite ibibazo muri sosiyete no mu mico ya benshi muri twe, ntidushobora gutuma izo mbogamizi zitubuza gushishikariza ababyeyi, abarezi n’abatanga serivisi z’ubuzima kuganiriza abana b’abakobwa kuri iki kibazo.”

Madame Jeannette Kagame yongeyeho ati: “mukwemera kwanjye ni uko uruhare rwacu ari ukumenya ko abakobwa n’abahungu bacu bagerwaho n’ibibagenewe ku myaka yabo, serivisi zigenewe urubyiruko, serivisi z’ubuzima kandi tugashimangira inshingano yacu yo kubashyigikira mu bumenyi bugendanye n’ubuzima bwabo bw’imyororokere no kubafasha kugira ubuzima bwiza bubabereye bo ubwabo ndetse n’abazabakomokaho.”

Mu ijambo rye, madamu Jeannette Kagame yagaragarije abitabiriye iyi nama imishinga itandukanye umuryango ayoboye wa Imbuto Foundation umaze gukora yo guteza imbere ubuzima muri rusange no kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’imihindagurikire y’umubiri, kwiteza imbere binyuze mu mishinga mito ibyara inyungu ishyirwa, n’iyindi.

Muri imwe mumishinga yavuzeho harimo nka gahunda zo kuboneza urubyaro, kurinda umubyeyi kwanduza umwana Virusi itera Sida, indyo yuzuye, ubufashamyumvire, uruhare rw’abagabo.

Iyi nama yanabaye umwanya wo kungurana ibitekerezo hagati y’abafasha b’abakuru b’ibihugu, aho baganiriye k’uruhare rwabo mu kwita ku burenganzira n’ubuzima bw’imyororokere bw’abangavu no gutera inkunga iyi gahunda muri Afurika.

Mu ijambo rye, umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Ms. Irina Bokova, yavuze ko bikenewe ko inzego zose zihuriza hamwe kugira ngo serivisi zigenewe urubyiruko zirugereho binyuze mu matsinda y’urubyiruko, ingando ngarukamwaka, ubukangurambaga ku rwego rw’igihugu, itangazamakuru, gushyira mu nteganyanyigisho ubuzima bw’imyororokere n’ibindi.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *