Iyumvire ikinejeje abafite ubumuga bwo kutabona

Mu gihe abatabona bavuga ko kuva kera bagiye bakomeza guhura n’imbogamizi zibangamira iterambere ryabo, kuri ubu aba batangaje icyo bishimira muri iyi minsi ni mu gihe kandi Guverineri w’intara y’Uburasirazuba asaba abayobozi b’uturere gukemura n’ibindi bibazo byaba bibangamiye abatabona bitarenze umwaka utaha.

Abatabona bo mu karere ka Kirehe

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe inkoni yera mu karere ka Kirehe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2017, Guverineri Mufulikye yasabye abayozi gusenyera umugozi umwe bagakemura ibibazo byugarije abatabona.

Yagize ati”Ndasaba ba meya gukemura ibibazo byugarije abatabona ndetse n’abafite ubumuga muri rusange, ku buryo uzaba utugaragariza ibyakozwe mu mwaka utaha”.

Umuyobozi w’Ubumwe nyarwanda bw’abatabona mu by’amategeko, Dr patrick Suubi avuga ko n’ubwo guverinoma ibafasha mu buryo bwose, inkunga idahagije mu gihe bafite ibikorwa byinshi bigamije kuzamura imibereho yabo, birimo kubaha amahugurwa ndetse no gutera inkunga imishinga yabo.

Gusa Nshimiyimana Manasseh, kimwe na bagenzi be bo mu karere ka Kayonza avuga ko hari ibibazo bahuraga nabyo byakemutse birimo guhabwa akato ndetse no kuvutswa kwiga.

Nshimiyimana yagize ati”Ubu dusigaye twisanzura nta muntu ukitubuza uburenganzira bwacu, ubuzima bw’abatabona burarushaho gutera imbere. Turishimira ko ubu tutagihabwa akato rwose ni intambwe ishimishije”.

Abatabona ntibasigaye inyuma mu ikoranabuhanga

Kugeza ubu abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda bafashwa n’umuryango wa RUB kubona inkoni z’umweru zibayobora mu gihe bagenda, gusa baracyahura n’imbogamizi z’abatwara ibinyabiziga batubahiriza uburenganzira bwabo.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *