Ivory Coast: Amayobera ku cyahanuye indege ikagwa muri Antlantica

Indege itwara imizigo yahanutse igwa mu nyanja ya Atlantica hafi n’ikibuga gikuru cy’indege mu murwa mukuru wa Ivory Coast, Abidjan ku wa 14 Ukwakira 2017.

Iyi ndege yaguye mu nyanja ya Atlantica

Amakuru aturuka mu gihugu cya Burkina Faso, aho iyo ndege itwara imizigo yaturukaga yarimo abantu 10 barimo n’umusirikare uhagarariye abashinzwe kuzimya inkongi muri Burkina Fasso

Lt. Issa Sakho aganira n’igitangazamakuru cy’igihugu yavuze ko abakozi bane bari muri iyo ndege bapfuye abandi bakozi batandatu barimo n’abafaransa 4 barakomereka.

Uyu musirikari uvugira igisirikare cya Burkina Fasso yavuze ko iyo mpanuka y’indege nta kintu yigeze yangiza ku butaka bwaho yaguye.

Umuvugizi w’abasirikare b’ubufaransa bari muri Ivory Coast avuga ko ko usibye abo bakomeretse n’abapfuye n’imizigo yose yari muri iyo ndege yose yangiritse.

Uyu muvugizi yavuze ko abakomerekeye muri iyo ndege bajyanywe mu bitaro byo mu nkambi y’abasirikare b’abafaransa iri ahitwa Port Bouet mu mu murwa mukuru Abidjan.

Abatari bake bibajije impamvu muri aba bayobozi bose nta numwe wabashije gusobanura icyateje iyi mpanuka kuri ubu byafashe nk’aho ari amayobera mu gihe inzego zibishinzwe zo zitaragira icyo zitangaza ku mpamvu y’iyi mpanuka.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

 

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *