Ivanka Trump yinjiye mu kibazo cy’abagore bashinja se kubakorera ihohotera rishingiye ku gitsina

Umukobwa wa perezida wa Leta Zunze Ubumwe z”Amerika, Ivanka Trump yagize icyo abwira abagore bakunda kumvikana mu itangazamakuru bavuga ko sa ariwe Donald Trump yaba abakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Hari n’abatari bake bashinja Trup ko yagiye abafata ku ngufu.

Ivanka Trump yatangaje ko atemeranya n’abagore barega se kuba abakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho avuga ko ibirego byabo nta shingiro na rimwe biba bifite.

Ubwo Ikinyamakuru NBC News  cyamubazaga niba yizera abarega se umubyara kuba ahohotera abagore, Ivanka Trump yabihakanye yivuye inyuma ko bidashoboka ko ise yakora iryo kosa.

Yagize ati”Nta kuri bifite. Sinzi niba iki kibazo warakibajije abandi bakobwa be ariko nizera papa. Nzi neza papa. Ndakeka mfite ubwo burenganzira nk’umukobwa we”.

Ibyo Ivanka yavugiye muri iki kiganiro cyabaye mu gitondo  cyo kuri uyu wa mbere, bigaragaza ko adashyigikiye  na rimwe ibyo Donald trump aregwa n’abagore bo muri leta zunze ubumwe z’Amerika.

Nibura abagore 15 nibo bareze perezida Trump bamushinja ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’imyitwarire idahwitse imbere y’abagore, muri abo bose 13 bo bavuze ko Trump yabibasiriye mu gihe babiri batanze ubuhamya maze bikabagwa nabi.

Abenshi mu bagore bashinja Trump bavuga ko iryo hohoterwa yaribakoreye mbere y’uko atorerwa kuba perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *