Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yatangaje urupfu rwa Senateri Mucyo

Ubuyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bumaze gusohora itangazo ryemeza ko Senateri Jean de Dieu Mucyo yitabye Imana aziza impanuka.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Sena Bernard Makuza, ryemeza ko nyakwigendera Jean de Dieu Mucyo ko yazize impanuka ubwo yari mukazi muri iki gitondo.

Senateri Mucyo Jean de Dieu

Kugeza ubu Sena ndetse n’umuryango wa nyakwigendera ntibaratangaza gahunda y’ibijyanye no kumushyingura.

Bimwe mu bigwig bya nyakwigendera Senateri Jean de Dieu Mucyo:
1980-1985: Yabaye umukozi wa Minisiteri y’ Ubutabera (Minijust) ashinzwe imishahara y’abakozi

1991-1994: Yakoreye umuryango mpuzamahanga wita ku abana (UNICEF) ndetse n’ikigo cya EMUJECO aho yari umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi (DAF)

1994-2003: Yinjiye mu ngabo z’u Rwanda aza kuvamo afite ipeti rya Kapiteni

1995-1999: Yabaye diregiteri muri Minijust, aho aka kazi yagafatanyaga no kuba umucamanza mu rukiko rwa gisirikare

1999-2003: Yabaye Minisitiri w’ubutabera

2003-2006: Yabaye umushinjacyaha mukuru wa Repubulika

2006-2007: Yahawe imirimo mishya yo kuyobora Komisiyo ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

2008-2015: Yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), muri uyu mwaka akaba aribwo yagizwe umu Senateri na Perezida wa Repubulikay’u Rwanda Paul Kagame.

sena-letter.jpg

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *