Insengero 714 zimaze gushyirwaho inzugi

Guverinoma y’u Rwanda imaze guhagarika imirimo y’amatorero 714 akorera mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo kuva mu cyumweru gishize ubwo hashyirwagaho gahunda yo kunoza imikorere y’amadini.

Abahagarariye Leta bavuga ko insengero zose zafunzwe ari izasanzwe zitujuje ibisabwa urusengero rukorera ku butaka bw’u Rwanda.

Mu byo inswngero zisabwa by’ibanze harimo icyemezo cya burundu gitangwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere akaba ari narwo rushinzwe amadini n’amatorero, kuba bafite isuku aho bakorera, kuba bafite ubuso bunini bakoreraho, kudasakuriza abaturanyi n’ibindi.

Justus Kangwagye, umuyobozi ushinzwe imitwe ya politiki n’imiryango itegamiye kuri leta muri RGB avuga ko aho abantu basengera hagomba kugira ibyangombwa by’ibanze kugira ngo harangwe nísuku, umwuka mwiza, ibikorwaremezo n’ibyangombwa bibemerera gukora.

Akomeza avuga ko  amatorero menshi yafunzwe yari yasabwe kuzuza iby’ibanze biranga insengero maze birabananira.

Yagize ati “Kuramya Imana byakabaye bikorwa mu buryo bwiza kandi bigakorwa ku murongo. Kugira uburenganzira bwo gusenga ntibyakabaye bibangamira uburenganzi bw’abandi baturage’’.

Nyinshi mu nsengero zafunzwe ni izitaragiraga inyubako zigezweho abandi bagasengera mu mahema, ibi bigatera impungenge ubuyobozi ku kuba bishobora gushyira mu kaga abaturage.

Mu mategeko y’u Rwanda, kubona icyangombwa cyo gushinga urusengero bifata igihe gito cyane ariko ugahabwa icyemezo kimara amezi 12 gusa nyuma ugasabwa kuzashaka icyemezo cya burundu mbere y’uko ayo maze arangira.

Emmanuel Bayingana, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Kicukiro, ahabarizwa insengero 156 zafunzwe muri 352 zihabarizwa, yavuze ko  zimwe mu nsengero zafunzwe zari zifite ikibazo cyo kutagira imashini zitanga umwuka mwiza.

Yagize ati “zimwe muri zo zakoreraga ahantu hadatunganye kandi badafite ibyangombwa bihagije”.

Nyirabahire Languide, umuyobozi wungirije mu karere ka Gasabo yavuze ko insengero zisaga 355 zafunzwe ariko hakaba hakomeje gukorwa isuzuma.

Kuri ubu akarere ka Gasabo gafite insengero 699 mu gihe akarere ka Nyarugenge kakoreragamo 300 muri zo 203 zirafungwa.

Gusa Musenyeri Innocent Nzeyimana, perezida w’ihuriro ry’amatorero akorera mu karere ka Nyarugenge asaba Leta ko amatorero azuzuza ibisabwa yazongera gufungurwa akongera gukora umurimo w’Imana.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *