Inkongi y’umuriro yibasiye Bambino

Abana bari basezeranyijwe n’ababyeyi babo gusohokera muri Bambino, ubwidagaduriro bwabo buzwi buri mu karere ka Gasabo batekereze neza kuko nyuma y’imyicungo bashobora kutazabona Fanta yo kunywa.

Bambino yahiye mu kanya gashize

Kuri uyu wa gatatu mu masaha ya saa ine, resitora ndetse n’urunywero bw’ ubu bwidagaduriro buri i Kabuga, aho abana bakinira, bakicunga, bakoga n’ibindi, bwafashwe n;’inkongi y’umuriro itaramenyekana icyayiteye.

Agustin Gatarayiha, umuyobozi w’ubu bwidagaduriro yagize ati, “twari mu kazi nk’uko bisanzwe, tugiye kubona tubona inkkongi y’umuriro iturutse mu nzu imbere, dutangira kugerageza kuzimya dukoresheje amazi.”

Gatarayiha yavuze ko nko mu isaha n’igice, Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi yabagobotse, ariko igasanga ibikorwa byinshi nk’ibinyobwa ndetse n’ibiribwa byamaze kwangirika.

Uyu muyobozi, yizeza abasanzwe bagana ubu bwidagaduriro ngo bumve amahumbezi yahoo, ari nako abana babo basabana mu myicungo yahoo, ko uretse serivisi z’igikono na Resitora zizahagarara mu gihe cy’isanwa, ibindi bikorwa by’imyidagaduro byo bizakomeza.

Yagize ati “Abakiriya bacu bakunda amahumbezi ya hano bashobora gukomeza kutugana nta kibazo, kuko no mu gihe cy’isana tuzakomeza kubaha serivisi zindi nk’uko bisanzwe.”

Yongeraho kandi ko gusana ibi byangiritse bizihutishwa, bityo serivisi zose zigakomeza gutangwa nk’uko bisanzwe.

Mu gihe abayobozi ba Bambino bavuga ko icyateye iyi nkongi kitazwi ariko, hari amakuru avuga ko ikibazo cy’inkongi cyatewe n’insinga z’umuriro zitujuje ubuziranenge.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *