Ingo 2, 600 zigiye guhabwa amashanyarazi

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) ku rwego rw’Akarere ka Nyamasheke, buravuga ko bushakisha uburyo bwo gukemura ku buryo burambye ikibazo cy’amashanyarazi akiri make muri aka karere.

transformateur_1_.jpg

Uyu mwaka w’ingengo y’imari ukazarangira ingo zigera ku 2600 ziyafite nk’uko abaturage bakomeje kugenda bayasaba abayobozi bose babasuye.
Umuyobozi wa REG ku rwego rw’aka karere Hagenimana Erneste, yavuze ko izi ngo nshya 2600 zizahabwa amashyanyarazi muri uyu mwaka zizayahabwa mu byiciro 4.

Icyiciro cya mbere kikaba kigizwe n’ingo 150 zagombaga kuyahabwa kuva muri Nyakanga kugeza muri uku kwezi k’Ukwakira, icya kabiri na cyo ngo ni ingo 150 zizayahabwa kuva mu Kwakira kugeza mu Kuboza, icya 3 kikaba kigizwe n’ingo 1150 zizayahabwa kugeza muri Werurwe umwaka utaha, ingo zisigaye zikazayahabwa mu cyiciro cya 4 kizarangirana n’uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Avuga ko hazibandwa cyane ku mirenge bigaragara ko yasigaye inyuma mu bijyanye n’amashanyarazi, irimo Umurenge wa Mahembe kugeza ubu n’ibiro by’Umurenge ubwabyo bidacanirwa n’abaturage bagakora ingendo ndende bajya gufotoza impapuro zikenewe.Harimo kandi imirenge ya Gihombo na Karengera na yo ikazawubona, abaturage bayo bakaba bashonje bahishiwe.

Yagize ati “Izi ngo nshyashya zose twiteguye kuziha mubazi (Cash power) nshyashya bikazarushaho kongera umuvuduko w’iterambere aka karere gafite kuko iyo urebye ukuntu abaturage bashaka kwiteza imbere bakavuga ko bakizitirwa no kutagira amashanyarazi, usanga nibayabona bazayabyaza umusaruro ufatika.

Hari n’amasantere y’ubucuruzi tuzagezaho ayo mashanyarazi bikazatuma abazituriye bihangira imirimo, abandi abana babo bakazashobora kwiga neza birushijeho n’ibindi, tukabona izaba ari intambwe ikomeye bazaba bateye.”

Avuga ko mu bihe biri imbere hari n’abandi bazahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba nyuma yo gukora inyigo neza, agasaba abazahabwa amashanyarazi kuzayafata neza akababyarira inyungu, kuko hari abayahabwa ugasanga batangiye kuyafata nabi bakiba n’insinga.

Avuga kandi ko abazayahabwa buri wese asabwa amafaranga 56 000, gusa kugira ngo amugereho abatazahita bayabona bakazoroherezwa kuyabona bakishyura buhoro buhoro.

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Karengera baganiriye n’Imvaho Nshya, bavuze ko ubwo amashanyarazi azaba yabagezeho bazahita basezerera ubukene.
Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko abaturage 28,5% ari bo bagerwaho n’amashanyarazi, hakaba hari intego yo kwihutisha umubare w’abayabona ukiyongera mu buryo bugaragara.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *