Ingo 100% zizaba zigerwaho n’amashanyarazi mu 2024

Ishami ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL) gitangaza ko mu rwego rwo kugeza amashanyarazi ku baturage b’u Rwanda, mu mwaka wa 2024 abanyarwanda bose bazaba bafite umuriro w’amashanyazi.

Ibi bishingirwa ku bimaze kugerwaho byishimirwa n’iki kigo  muri iki gihe aho cyemeza ko amashanyarazi ari kugezwa Ku baturage mu buryo bwiza.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo ushinzwe ishami ry’iterambere ry’ingufu mu kigo cy’igihugu cy’ingufu (EDCL) Yves Nshuti avuga ko kuri ubu mu Rwanda ingo 40,7% zigerwaho n’umuriro w’amasahanyarazi, akemeza ko 29,7% zikoresha umuriro w’amashanyarazi akomoka ku miyoboro migari isanzwe naho izindi zingana na 11% zigakoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ndetse hakaba hari icyifuzo ko mu myaka 7 iri imbere abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amashanyarazi ku gipimo cy’100%.

Yves Nshuti avuga ko bishoboka akabishingira ahanini bitewe n’umuvuduko uri gukoreshwa ndetse no gufatanya n’abikorera muri uru rwego kugira ngo nabo bageze ku bantu benshi amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Yagize ati “Tuzakomeza gukoresha ubushobozi bwombi yaba gutanga umuriro w’amashanyarazi aturuka ku murongo mugari ndetse n’izituruka ku mirasire y’izuba nibyo bizadufasha kugera kuri aya masezerano”

Yves Nshuti anavuga ko imbaraga nkizakoreshejwe mu mwaka ushize w’2016 zikomeje gukoreshwa nta kabuza u Rwanda rwagera ku ntego rwihaye mu mwaka w’2024.

Mu mwaka ushize w’2016 ingo 12% zagezweho n’umuriro w’amashanyarazi.

Ibi bikaba ari nabyo batumye ku wa 11 Ukwakira 2017 EDCL isinyana amasezerano n’uruganda rwa Bralirwa agamije guha ingo 253 zo mu murenge wa Ndego ho mu karere ka Kayonza, amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Umurenge wa Ndego ni umwe mu mirenge itagerwagaho n’amashanyarazi y’aba akomoka mu mirasire y’izuba cyangwa se akomoka ku miyoboro migari.

Intego ya leta y’u Rwanda isanzwe ivuga ko mu mwaka wa 2018 abanyarwanda basaga 78% bagomba kuzaba bacana amashanyarazi.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *