Ingabo za Zambia zigiye ku Rwanda

Itsinda rigizwe n’abasirikare biga mu Ishuri rikuru rya Gisirikare muri Zambia riri mu Rwanda guhera ku wa 24 Nzeri kugeza ku wa 2 Ukwakira mu ruzinduko rugamije kwigira ku iterambere ry’u Rwanda n’imbaraga zashyizwe mu kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba ashyikirizwa impano na Brig Gen Sitali Dennis Alibizwi uyoboye itsinda 1

Abo basirikare bagera kuri 24 baje mu Rwanda nka kimwe mu bihugu byatoranyijwe gifite byinshi byafasha mu nteganyanyigisho z’ishuri ryo muri Zambia.

Ubwo basuraga Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda kuri uyu wa 26 Nzeri 2016, Brig Gen Sitali Dennis Alibizwi uyoboye iri tsinda akaba n’Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Zambia yabwiye itangazamakuru, ko hari byinshi biteze kungukira kuri uru ruzinduko ibyo bazigira murwanda mu ishuri muri uru ruzinduko bakazanabishyira mu bikorwa mu gihugu cyabo.

Brig Gen Sitali yashimangiye ko baje kwigira ku Rwanda by’umwihariko nk’igihugu cyiyubatse bikaba ari ingirakamaro ku banyeshuri kuko inzira rwanyuzemo ari ubumenyi bwimbitse mujyanye n’ibyo biga mu nyandiko.

Yagize ati “Iyo urebeye u Rwanda mu 1994 n’u Rwanda rw’uyu munsi ubona ko bitandukanye. Habayeho ubushake bwa Politiki no kwiyemeza kuri buri wese mu gihugu kandi bashyinguye amateka mabi mu kubaka u Rwanda rushya. Ni cyo cyatuzanye kwiga mu Rwanda, uko rwiyubatse.”

Yashimangiye ko bizeye kwiga amasomo atandukanye, gusura ibikorwa by’iterambere birimo inganda n’ibindi, n’uburyo Abanyarwanda batojwe gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro mu kubaka igihugu.

Uru ruziduko ngo rugamije guhaha ubumenyi mu nzego zinyuranye zirimo Politiki, ubukungu, imibereho y’abaturage n’izindi nyinshi zigwa mu nteganyanyigisho y’ishuri.

Basuye Minisiteri y’Ingabo nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku wa 25 Nzeri, ndetse bazakomeza basura ibigo n’inganda, Ishuri rikuru rya Gisirikare ry’i Nyakinama n’irya Gako, umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’ibindi.

Minisiteri y’Ingabo itangaza ko u Rwanda ruzungukira cyane muri uru ruzinduko ibijyanye no gukomeza umubano hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *