Inama za RBC mu guhangana n’indwara zitandura ziyongereye cyane

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) gikomeze gutanga inama zigamije gufasha abaturage guhangana n’indwara zitandura zikomeje kuba nyinshi mu gihugu, iki kigo gisaba abaturage gukora imyitozo ngorororamubiri no kwihutira kwisuzumisha indwara zitandura kuko zihangayikishije  muri iki gihe zikaba zikomeje no kwiyongera cyane.

Abamaze gusuzumbwa bahabwaga n’inama z’imyifatire

Mu gikorwa cyo gusuzuma bene izi ndwara zitandura cyateguwe na Club Rafiki ku wa ku wa 22 Ukwakira 2017 ifatanyije n’ibindi bigo bitandukanye byita ku buzima mu Rwanda niho umukozi wa RBC, Rwagasore Edson yavugiye ko ubushakashatsi bugaragaza ko indwara zitandura zigenda ziyongera akaba ari yo mpamvu abantu bose bakwiye kwihutira kuzipimisha bakamenya uko bahagaze.

Yagize ati “Kunywa itabi birimo kugenda byiyongera, kunywa inzoga birimo kugenda byiyongera kandi imibare igaragaza y’uko izi ndwara zigenda ziyongera urebye nko kuri diyabete ku ijanisha ni abantu 3% basanze bafite iki kibazo, umuvuduko turi ku kigero cya 15%, umubyibuko ukabije basanze turi ku kigero cya 1%”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko usibye kwisuzumisha abaturage bagirwa inama zo kwirinda kurwara izi ndwara bagabanya kunywa inzoga n’itabi ndetse bagakora n’imyitozo ngororamubiri.

Yagize ati “Ni ugukora imyitozo ngororamubiri, abantu bakagabanya kunywa inzoga  no kunywa itabi cyane cyane ibyo nibyo bishobora gutuma ubwiyongere bw’izi ndwara bugenda bwiyongera”

Muri iki gikorwa, abasuzumirwa kuri Club Rafiki bapimwa umuvuduko w’amaraso, indwara z’amaso, amenyo, bagahabwa ubujyanama ku myifatire irinda kurwara ndetse bakanatozwa gukora imyitozo ngororamubiri.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *