Impuguke zagaragaje ibibazo amakoperative yo mu Rwanda ahura nabyo

Abahinzi – borozi bibumbiye mu makoperative akorera mu Rwanda bahora bavuga ko bahura n’imbogamizi nyinshi zirimo imicungire mibi, gukoresha nabi umutungo wabo, kubura amasoko ahoraho ndetse no kutagira ubushobozi bwo guhangana ku masoko .

Abanyamuryango b’amakoperative yo mu Rwanda bahangayikishijwe n’imicungire mibi y’umutungo wabo kimwe n’ibindi bibazo byinshi bivugwa muri uru rwego ngo bituma batabona inyungu, icyakora ubuyobozi buvuga ko bwafashe ingamba zirambye.

Koperative KOJYAMUGI ihungura ibigori

Dr Augustin Katabarwa, umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’amakoperative akorera mu Rwanda avuga ko izi mbogamizi zisaba imbaraga zidasanzwe kugira ngo koperative zikore kinyamwuga yagize ati “Byongeye kandi abayobora amakoperative bagomba kuba inyangamugayo kugira ngo bakorere mu mucyo ndetse banacunge neza umutungo wabo”.

Katabarwa ashimangira ko nubwo koperative zashyiriweho kuzamurana zananiwe gutanga umusaruro ahubwo zikishingikiriza amaboko yazo gusa. Gusa ngo inzego bwite za Leta ziri gukorana harebwa uburyo amakoperative yashyigikirwa ibibazo byose bikaranduka burundu.

Gian Nicola Francesconi, umujyanama mukuru mu makoperative y’ubuhinzi ahamya ko imbogamizi nyamukuru amakoperative ahura nazo ari izijyanye no guhendwa mu gihe bagiye kugurisha umusaruro wabo kandi baba barashoye amafaranga menshi.

Fransesconi akomeza avuga ko amakoperative akomeje gutega amaboko abaterankunga na guverinoma kubera ko nta mbaraga aragira ngo akore ubucuruzi by’ubukuri.

Yagize ati “Ku bw’ibyo abayobozi bagomba kwiga bakagira ubumenyi buzabafasha kongera imikorere yabo kandi amakoperative akagirirwa icyizere.”

Abayobozi b’amakoperative 100 akora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi nibo bitabiriye amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi buzabafasha kugabanya imbogamizi bahura nazo.

 

Nkuko ikigo cyigenzura imikorere y’amakooerative mu Rwanda (RCA) kibivuga, amakoperative menshi mu Rwandia ni akorana n’ubuhinzi. Abaturage basaga 72% bakora imirimo ijyanye n’ubuhinzi, bukikubira 72% by’umusaruro mbumbe wose.

Kugeza ubu, mu gihugu hose harabarirwa amakoperative agera ku 8,700 yibumbiyemo abanyamuryango 3,600,000 bakora mu buhinzi bw’icyayi, umuceri, ibinyampeke n’indabyo.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *