Impanuka y’indege yahitanye abantu 49

Iyo ndege yari itwaye abagenzi 71 hiyongeyeho n’abakozi bayikoramo yakoze impanuka ubwo yari irimo kumanuka yitegura kugwa ku kibuga cy’indege cyitwa Tribhuvan International Airport nk’uko byatangajwe n’ababibonye ndetse n’abarokotse iyo mpanuka.

Abashinzwe umutekano mu gikorwa cyo gutabara abarokotse impanuka y’indege muri Nepal

Amakuru ava I Kathmandu ho muri Nepale yemeza ko kuri uyu wa 13 Werurwe 2018 iyo ndege yakoze impanuka maze ihitana abagera kuri 49 abandi 22 barakomereka

Umwe muri 22 barokotse iyi mpanuka witwa Basanta Bohora yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: ” Indege yagendaga yikoza hirya no hino. Icyakora namenye ko iyo ndege yagize ikibazo igihe yikubitaga hasi.”

Mu gihe abarokotse bavugaga ko bumvishe urusaku rwinshi ndetse no kwangirika kw’indege mu buryo bukomeye, ababibonye bo bavuze ko muri iyo ndege hari umuvundo ukabije abagenzi bavuza induru.

Umwe muri abo ni Shradha Giri wari uri hafi y’aho iyo mpanuka yabereye na we yatangaje ko yumvishe urusaku rwinshi ruturuka imbere mu ndege, hanyuma aza kubona abashinzwe umutekano bagana aho iyo mpanuka yabereye, inkeragutabara n’imodoka zishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro na zo zigana aho hantu .

Umwe mu barokotse iyo mpanuka uri kwa muganga na we yavuze uko iyo mpanuka yabayeIndege

 

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa mbere ngo niyo ibaye impanuka ikomeye muri Nepal nubwo ngo iki gihugu cyagiye kirangwa n’impanuka nyinshi.

Kugeza ubu icyateye impanuka ntikiramenyekana, icyakora iperereza riri gukorwa.

Jean Claude NDAYISHIMYE@APV

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *