Impaka ku byiciro by’ubudehe abavanwe mu kirwa cya Mazane bahawe (VIDEO)

Bamwe mu bakuwe mu birwa bya Mazane na Sharita mu Kiyaga cya Rweru ntibiyumvisha kuntu uwahawe ubufasha na Leta ashyirwa mu cyiciro cya 3 ubusanzwe cyagenewe abifite.

Aba baturage batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo uri mu Kagari ka Batima mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, bavuga ko bashyize mu byiciro by’ubudehe bitabakwiriye.

Bavuga ko barimo abashyizwe mu cyiciro cya 1, icya 2 n’icya 3, ibintu batemera bakavuga ko bose bari bakwiye gushyirwa mu cyiciro cya 1 kuko ubushobozi bwabo ari buke.

Ubusanzwe Leta ivuga ko abaturage ubwabo ari bo bashyirana mu byiciro by’ubudehe, aba baturage bavuye mu birwa bya Mazane bo bavuga ko ibyiciro byabo batazi aho byavuye.

Bavuga ko ibyo byiciro bashyizwemo bibagiraho ingaruka zo kutagira mituweli ndetse ntibanagerweho na gahunda zimwe na zimwe Leta igenera abo mu kiciro cya mbere.

Dusabima Janvière yagize ati “Ubundi nk’uko Leta yari yadufashije kubona inzu ikadukura mu mazi bigaragaza ko tutishoboye, hano tuba mu nzu nziza ariko si izacu ni iza leta, nta sambu tugira cyangwa ngo tugire ibindi bikorwa by’iterambere ariko bamwe twisanze mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe, byatugizeho ingaruka nyinshi kuko nk’ubu nta mituweli mfite.”

Dusabimana

Uwitwa Habanabakize Thomas we yagize ati “Ibyiciro by’ubudehe  hari abatabyishimiye benshi, twagiye twisanga mu byiciro bitandukanye bamwe mu by’abakire abandi mu by’abakene, byatugizeho ingaruka kuko nk’ubu hari abantu benshi badafite mituweli.”

Mudaheranwa Wellaris we ati “Umuyobozi yaraje asanga ndaryamwe kubera indwara abwira gitifu ati uyu muzamuhe mituweli ariko buri gihe iyo ngiye kuyibaza barambwira ngo nzagaruke, maze kujyayo inshuro 5, mfite hano abana 6 twazanye, twese turi mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.”

Mudaheranwa

Uwera Francoise na we avuga ko nta mituweli afite, we n’abana be n’umugabo. Avuga ko yashyizwe mu cyiciro cya gatatu kandi nta sambu agira ku buryo yahinga.

Ati “Ubundi hano mu rugo turi batandatu, umugabo wanjye tukiba Mazane yari umurobyi ariko ubu ntakazi afite.”

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera we avuga ko ibyo aba baturage bavuga bitahita byemerwa bitewe n’uko ubwabo ari bo bashyirana mu byiciro by’ubudehe.

Nawe abarizwa mu kiciro cya 3

Avuga ko bose badashobora kujya mu cyiciro kimwe ngo ni uko bavuye ahantu hamwe bitewe n’uko kuri ubu imibereho bafite itandukanye n’ubwo batuye mu mudugudu umwe.

Meya Nsanzumuhire Emmanuel yagize ati “Ntabwo bose abari hariya babarizwa mu cyiciro cya gatatu ariko nanone ntabwo bose wabashyira mu cyiciro kimwe cya mbere.”

Akomeza agira ati “Ibijyanye n’ibyiciro by’ubudehe byo biba ari ikindi kintu, kuva mu kiciro ujya mu kindi akenshi ni abaturage babikora, bariya n’ubwo bavuye mu kirwa ubu aho bari ntabwo ari mu kirwa kandi bari mu kagali no mu mudugudu ubuyobozi bufite uko bubabona ndetse n’abaturage bafite ukuntu babonana hagati yabo, iyo rero tugiye gukora ibyiciro, abo baturage nibo bavuga bati kanaka uri aha n’aha dukurikije imibereho ye yajya mu kiciro iki n’iki.

Gahunda yo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe yashyizweho na Leta ngo igaragaze ubushobozi bwa buri muturage, bityo bifashe Leta mu igenamigambi ryayo.

Kugeza ubu Leta ifasha abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bigenewe abakene, ariko hari n’abari mu cyiciro cya 3 bakunze kumvikana bavuga ko bashyizwe mu cyiciro kitabakwiriye.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

One thought on “Impaka ku byiciro by’ubudehe abavanwe mu kirwa cya Mazane bahawe (VIDEO)

  • July 9, 2018 at 12:05 am
    Permalink

    With havin so much content do you ever run into any issues of plagorism or copyright violation? My site has a lot of completely
    unique content I’ve either authored myself or outsourced
    but it looks like a lot of it is popping it up all over the web without my permission. Do you know any methods to help prevent content from being
    ripped off? I’d truly appreciate it.

    IBITEKEREZO KU NKURU

      Reply

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *